Granit Xhaka yavuze ko atanga abamunenga ariko ko biba byarenze urugero iyo abo bantu badukiriye umuryango we ndetse n'umwana we.
Uyu abaye undi mukinnyi ugaragaje ko akomeje kwibasirwa n'abafana ku mbuga nkoranyambaga nyuma y'abarimo Marcus Rashford,Anthony Martial n'abandi benshi cyane.
Uyu mukinnyi yavuze ko nubwo ikipe ye ntako itagize ngo ihangane n'iki kibazo,aba bafana batatuje ndetse ko ngo badakwiriye kwitwa abafana ba Arsenal.
Yagize ati 'Ninjye ujya mu kibuga,ntabwo ari umugore wanjye,umwana wanjye cyangwa se umuryango.Niba ushaka kunenga,nenga njyewe.Nakwifuza guhura n'aba bantu nkababaza impamvu bandika ibintu nk'ibi.
Nibyo wanenga ndetse ukavuga ibitagenda neza mu mupira w'amaguru ariko utibasiye abantu n'imiryango yabo.
Abo simbabona nk'abafana b'ikipe yanjye.Gufana ikipe,bakagombya kutuba hafi twatsinze,twatsinzwe cyangwa twanganyije.
Umuntu yaguze itike akavuga ibintu nka biriya ku bakinnyi be sinamuha icyubahiro nk'umufana w'ikipe.
Ikibazo kiba iyo utsinzwe,nta kibazo kiba gihari iyo watsinze,Biragoye kumva impamvu bandika ibintu nka biriya.Ndakeka muri kwica umupira.
Granit Xhaka ntiyumvikana n'abafana ba Arsenal biturutse ku kuntu yigeze kubasuzugura ubwo yari kapiteni w'ikipw kubwa Unai Emery bakamuvugiriza induru ubwo yari asimbuwe byatumye yamburwa igitambaro.
Nubwo muri iyi minsi Xhaka ari mu bakinnyi bafasha Arsenal,benshi baracyamufata nk'intandaro yo gutsindwa ku iyi kipe yitwaye nabi cyane muri uyu mwaka w'imikino.
Xhaka yarakajwe n'abamututse bagatuka n'umuryango we