Umukobwa ubyibushye cyane ,wari umaze igihe kirekire yarihebye ko atazabona umukunzi kuri ubu ari mu byishimo byinshi nyuma yo kubona umusore umuhoza amarira ndetse bakemeranya kubana akaramata.
Brittany Jacques w'imyaka 23 amaze igihe ahanganye no kwiyakira bitewe n'imiterere ye, mu bihe byashize abasore bakundanaga nawe bagiye bamushyira ku gitutu bamuhatira gukora ibishoboka byose ngo agabanye ibiro bye. Uyu mukobwa ni munini cyane kuburyo bivugwa ko apima ibiro 120, gusa uyu abasore nubwo bamwangiraga ko afite ibiro byinshi ariko nanone bamukundiraga ko ateye neza.
Uyu mukobwa rero yageze aho yumva urukundo ruramubihiye ndetse kenshi yagiye atekereza guhagarika gushaka iby'inkundo. Icyakora burya ngo Imana isubiriza mu kwiheba, uwatekerezaga kureka burundu ibyo gukundana yaje guhura nuwo bahuje, uwo n'umusore w'imyaka 23 nubundi. Matt Montgomery bahuriye kuri facebook bahuye mukwezi kwa munani umwaka ushize maze yiyemeza kumubera umutoza nk'uko ikinyamakuru The Mirror cyabyanditse.
Aba kuri ubu bamaze kwambikana impeta yo kwitegura kubana bavuga ko bombi bakundanye bagikubitana amaso bwa mbere. Uyu mukobwa avuga ko bahura buri wese yasaga nkaho yaretse ibyo gukundana ahanini biturutse ku kuntu abo bakundanaga bababaniye nabi mu rukundo. Avuga ko ku nshuro ya mbere ngo yari yanze kugira icyo abaza uwo musore kubera yahitaga akubita agatima kubandi basore bakundanye nawe ariko bakajya basa naho bamutoteza bamubwira ko natagabanya ibiro bazamuta.
Ibi bamubwiraga ngo byamukoze ku mutima ndetse bimugiraho ingaruka ariko atangira gukora siporo gacye gacye ngo arebe ko ibiro byagabanuka.