Ni mu kiganiro The Newsmakers cyatambutse kuri Televiziyo yo muri Turikiya, TR World, cyabaye habura amasaha make ngo Paul Rusesabagina yongere kugaragara mu rukiko aburana ku byaha by'iterabwoba akurikiranyweho.
Cyari cyatumiwemo Umukobwa wa Rusesabagina, Carine Kanimba; Umwarimu wigisha Politiki Mpuzamahanga muri Kaminuza yitwa SOAS y'i Londres hamwe n'Umunyamategeko Gatete Ruhumuriza.
Muri iki kiganiro byari byitezwe ko abatumirwa bose uko ari batatu baza kugirana ikiganiro mpaka ariko ku munota wa nyuma umukobwa wa Rusesabagina akora ikiganiro wenyine mu gihe abandi babiri bo atari ko byagenze, bagaragaye mu kiganiro ubwo cyabaga.
Umukobwa wa Rusesabagina yumvikanye umwanya munini avuga ko se yashimuswe, ko ari umwere kandi ko atizeye ko azabona ubutabera buciye mu mucyo kuko ngo nta buhari mu Rwanda.
Umunyamakuru yamubajije aho ahera avuga ko se ari umwere mu gihe hari amashusho ye akubiyemo imbwirwaruhame zirimo n'izigize ibyaha ashinjwa.
Kanimba yasubije ko amagambo y'umubyeyi we yumviswe nabi kuko ngo icyo yakoraga ari uguharanira uburenganzira bwa muntu buhonyorwa.
Umunyamakuru yamusubiriyemo amagambo ya se yo mu 2018 avuga ati 'Igihe kigeze ngo hakoreshwe uburyo bwose bushoboka mu kuzana impinduka mu Rwanda kuko inzira zose za politiki zanze."
Ati 'Niba ibyo atari uguhamagarira kugaba ibitero hifashishijwe intwaro, rero sinzi icyo aricyo.'
Mbere yo gusubiza, Kanimba yariye indimi umwanya muto akwepa igisubizo maze agira ati 'Ariko urebye amateka ya Papa wanjye n'akazi yakoze mu myaka yose yahamagariraga amahoro na demokarasi mu Rwanda.'
Ntiyigeze asubiza icyo yari abajijwe ahubwo yahise avuga ko se yashimuswe kandi ko ari inzirakarengane yo 'gushaka guhuriza Abanyarwanda hamwe kugira ngo bagire demokarasi ya nyayo.''
Umunyamakuru yamubwiye ko muri iki gihe bisa n'aho ubutabera bw'u Rwanda bwigenga kurusha uko abantu babibonaga mu gihe cyashize, amuha urugero ku batavuga rumwe na leta nka Diane Rwigara batawe muri yombi, bagafungwa nyuma bakaburana bakaza kugirwa abere.
Kanimba nabwo yavuze ko nabo bari batawe muri yombi mu buryo bunyuranye n'amategeko, umunyamakuru amwibutsa ko baburanye kandi bakagirwa abere.
Umunyamakuru yabajije Carine Kanimba impamvu Se atakurikiranwa kandi ibyo byaha ariwe ugomba kubibazwa.
Mu buryo busa no gutandukira yahise avuga ati 'Papa yavuye mu Rwanda mu 1996 ahunze ubwo bashakaga kumwica, ntabwo yahunze kuko adakunda igihugu, ni uko bagerageje kumwica.'
Umwarimu wa Politiki Mpuzamahanga muri SOAS akaba n'Impuguke mu Karere k'Ibiyaga Bigari, Phil Clark, yavuze ko atemeranya n'abavuga ko inkiko z'u Rwanda zidafite ububasha bwo kuburanisha Rusesabagina ndetse n'abavuga ko yageze mu Rwanda ashimuswe.
Ati 'Ndakeka dukwiye kuba tuvuga ku bijyanye n'ubutabera buciye mu mucyo kubera ko iby'uko Rusesabagina yageze mu Rwanda bizasuzumwa n'urukiko.'
Yakomeje avuga ko ubutabera bw'u Rwanda budakorera mu kwaha kwa guverinoma. Yavuze ko mu gushyira umucyo muri uru rubanza, rutambutswa mu buryo bubashisha abantu b'impande n'impande gukurikira bigaragaza uko ubutabera bushaka gukorera mu mucyo budahisha ikintu na kimwe.
Ati 'Ubutabera bw'u Rwanda bukora mu buryo butandukanye cyane n'ubuyobozi bw'igihugu kandi ikindi kintu cy'ingenzi mu rubanza rwa Rusesabagina ni uko ruri gutambuka ku mbuga nkoranyambaga.'
Umunyamategeko Gatete Ruhumuriza Nyiringabo yavuze ko Rusesabagina yagiye ku karubanda agahamya ko yashinze umutwe witwaje intwaro ndetse ko yanabyemeye mu rukiko.
Ati 'Guverinoma yemewe na Loni yonyine ni yo ifite uburenganzira bwo gushinga umutwe witwaje intwaro, ntabwo bikorwa n'umuntu ku giti cye, igihe umuntu abikoze, ibyo bigize icyaha cy'iterabwoba.'
Yibukije ko hari abantu icyenda baguye mu bikorwa by'umutwe wa Rusesabagina, abana barenga 100 bagashorwa mu mitwe yitwaje intwaro, ibikorwa remezo bigatwika n'ibindi.
Ati 'Ibi bintu byose ntabwo umuntu ku giti cye yemerewe kubikora, mu gihe abikoze arakurikiranwa, hose ku rwego mpuzamahanga.'
Clark yavuze ko hari abantu benshi banenga ubutabera bw'u Rwanda no mu gihe urubanza nyir'izina rutaraba, akavuga ko byari bikwiriye ko ubutabera buhabwa umwanya bugakora akazi kabwo.
Ati 'Kunenga imigendekere y'urubanza na mbere y'uko ruba ntabwo bikwiriye. Nabonye inyandiko ya paji 300 ikubiyemo ibyo Rusesabagina akurikiranweho, navuga ko umukobwa we atoranya mu buryo budasanzwe iyo avuga ku bijyanye n'ibimenyetso bishinja se anenga.'
'Yavuze ku mashusho yo kuri Youtube yumvikanye nabi, ariko ibimenyetso bikomeye muri dosiye ya Rusesabagina, ni ubutumwa yandikiraga abarwanyi, ni ibimenyetso by'amafaranga yohererezaga abarwanyi bari ku rugamba.'
Yavuze ko ibyo bimenyetso bikomeye, ari nayo mpamvu umwana we adashaka kubivugaho, bityo ko aribyo bizagaragara mu rukiko mu minsi mike iri imbere.
Clark yavuze ko urubanza rwa Rusesabagina rukwiriye gusigira isomo itangazamakuru mpuzamahanga kuko ryashatse kugaragaza uyu mugabo nk'intwari, rikagaragaza ko umuntu nkawe adashobora kujya mu bikorwa by'imitwe yitwaje intwaro mu Rwanda no mu Burasirazuba bwa RDC.
Ati 'Rusesabagina ashobora kuba yarakoze ibintu byiza mu gihe cya Jenoside ariko ibyo ntibisobanuye ko adashobora guhindura umurongo wa politiki ku buryo hari ibyaha bikomeye yaregwa mu 2021. Amateka y'aka gace agaragaza ko ibyo bishoboka.'
Gatete we yibukije ko mu bimenyetso bishinja Rusesabagina harimo ibyakusanyijwe n'ubutabera bw'u Rwanda hamwe n'ibyabonwe na Polisi y'u Bubiligi ubwo yasakaga inzu ye hamwe n'ibyatanzwe na FBI ko ibyo byose aribyo byitezwe mu rubanza rwe.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Gashyantare hateganyijwe isomwa ry'umwanzuro w'urukiko ku nzitizi zagaragajwe na Rusebagina mu iburanisha riheruka.