Uyu mukobwa ukomoka muri Zambia yatanze ubuhamya burebure aho avuga ko yatangiye kwikinisha afite imyaka 6 kugeza ubwo bimubase akabimaramo imyaka 13 yose aho ngo yanabikoraga inshuro 16 ku munsi.
Uyu mukobwa yagize ati 'Kwikinisha ntabwo ari icyaha gusa ahubwo n'inzitizi y'ahazaza heza.'
Uyu mukobwa avuga ko yifuza kwigisha urubyiruko ko kwikinisha ari bibi ndetse akerekana ingaruka zabyo cyane ko yahuye nazo.
Uyu mukobwa yabwiye Girl Empowerment Alliance for Change ati 'Natinyaga kureka iyi ngeso yambase.Niyo yatumye ngera ku guhungabana ndetse yanyicaga imbere.Kwikinisha byabaye umugenzo wanjye wa buri munsi kuva ku myaka 6 kugeza ubwo nkuze birambata.
Inshuro nyinshi nabiterwaga na filimi z'urukozasoni nkiri umukobwa muto,naje kubatwa n'ibijyanye n;ibitsina.Naje kuba umuntu udasabana n'abandi nkanitinya ariko umutwe wanjye nawo wuzuyemo ibintu biteye ubwoba byiganjemo ibyo niremeye.
Mu biruhuko byo ku ishuri,nikinishaga inshuro 16 ku munsi ariko uko nabikoraga kose numvaga ndakunzwe,nkumva hari ikintu mbura.Ibindi bice byanjye by'umubiri byakundaga kumbwira ngo 'Ese nkwiriye gukundwa?,cyangwa ngo 'uri umwe mu bakobwa babi,nta kintu ukwiriye.'Naje kwakira ibyo byiyumvo,niyumva nk'uwo muntu mpora ntekereza.
Ibyo sinkibikeneye.Singishaka iyo myumvire y'umwanda.Ntabwo namaraga isaha ndatekereje ku by'ibitsina.Ntacyo nifashaga uretse kurira.Nta gukaraba na kumwe numvaga kwankuraho uwo mwanda.Gukaraba igihe kinini ntabwo byankuyeho uwo mwanda nkuko nabitekerezaga ahubwo numvise nkeneye imbaraga z'umwuka.
Nigeze kumva ibya Yesu mu rusengero kera ubwo najyaga mu rusengero.Niyemeje kumwakira.Nubwo naciye mu bihe by'umwanda ariko Yesu aracyanyita uwe.'
Uyu mukobwa yatanze ikiganiro kirekire kiri no ku rubuga rwe rwa You Tube yise 'Jus Vera' gusa yavuze ko icyo yasaba imiryango n'abantu bakomeye ari uko bahagurukira gufasha urubyiruko rwabaswe na filimi z'urukozasoni kuko arizo zituma benshi bishora mu ngeso yo kwikinisha ibata cyane.