Umukobwa wari umaze iminsi mike arangije kaminuza bivugwa ko ari uwo muri RDC yagize ubumuga bwo mu mutwe nyuma yo kwanga gushyingiranwa n'umugabo wamurihiye amashuri kuva mu yisumbuye kugeza arangije kaminuza.
Uyu mukobwa yagaragaye yambaye ubusa ndetse ari kwivugisha mu muhanda aho bivugwa ko uyu mugabo wamurihiye amashuri ariwe wamurogesheje.
Amakuru yavuzwe n'abazi uyu mukobwa ku mbuga nkoranyambaga n'uko uyu mukobwa yari yaremereye uyu mugabo ko bazashyingiranwa narangiza kaminuza.
Uyu mugabo akimara guhabwa iri sezerano yivuye inyuma arihira uyu mukobwa karahava kugeza arangije kaminuza.
Uyu mukobwa akimara kurangiza kaminuza,yahise atangira kwanga uyu mugabo wamurihiye yikundanira n'umusore biganye muri kaminuza.
Bivugwa ko uyu mukobwa yanze uyu mugabo avuga ko ashaje bituma yikundira umusore ukiri muto w'umukire biganye,ibintu byaje kubabaza uyu wamurihiye ahita ajya kumurogesha.
Nyuma y'icyumweru kimwe uyu mugabo agiye gushaka umuti,uyu mukobwa yahise atangira gusara bituma ababyeyi be basanga uyu mugabo bamusaba ko yababarira umukobwa wabo ndetse ngo bamwemereye ko namukiza baremera ko bahita bashyingiranwa.
Hari amakuru yatangajwe ko uyu mugabo yemeye kubabarira uyu mukobwa akamuvura ndetse ko ngo bagomba guhita bashyingiranwa mu kwezi gutaha.
Abantu benshi banenze imyitwarire y'uyu mugabo waroze uyu mukobwa bavuga ko yagombaga gusaba amafaranga yamutanzeho aho kumuroga akiruka ku muhanda.