Umukozi w'Akarere ka Burera n'uwa RSSB bafunzwe bakekwaho ibirimo inyandiko mpimbano #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bantu bane batawe muri yombi, ni Semajeri Pierre Celestin ni umukozi Ushinzwe abakozi mu Karere, umukozi muri RSSB witwa Sibomana Viateur, umuyobozi w'ishuri APEBU Nyamata mu Bugesera, Museruka Gerard ndetse n'uwitwa Muzindutsi Emmanuel.

Umuvugizi wa RIB, Murangira B. Thierry avuga ko aba bose uko ari bane bakukiranyweho ibyaha bibiri ari byo guhimba, guhindura no gukoresha impapuro mpimbano no kunyereza umutungo.

Murangira yagize ati 'Ibi byaha aba bagabo bose babikoze bagira ngo bemeze ko uyu Muzindutsi Emmanuel yaba yarigeze kuba umwarimu kuva mu mwaka 1995 kugeza mu 2006, bagamije kugira ngo ajye ahabwa imperekeza ya buri kwezi kandi mu by'ukuri atarigeze aba umwarimu, yari umucuruzi bisanzwe.'

Aba bagabo batawe muri yombi, bafungiye kuri station ya RIB ya Kimihurura mu Karere ka Gasabo ndetse dosiye za bamwe muri bo zikaba zarashyikirijwe Ubushinjacyaha ngo butangire inzira zo kubaregera inkiko.

ICYO ITEGEKO RIVUGA

Ingingo ya 276 yo mu gitabo cy'amategeko ateganya ibyaha n'ibihano mu Rwanda Igira iti 'Umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwaigikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y'ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

Umuntu wese, ku bw'uburiganya, wandika,wandikisha ibintu bidahuye n'ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk'uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atarimunsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyobihano.

Umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa ibihano biteganyijwe mu gika cya 3 cy'iyi ngingo. Iyo guhimba byakozwe n'umukozi wa Leta mu murimo ashinzwe cyangwa n'undi ushinzwe umurimo w'igihugu, igihano kiba igifungo kitari munsi y'imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano."

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Umukozi-w-Akarere-ka-Burera-n-uwa-RSSB-bafunzwe-bakekwaho-ibirimo-inyandiko-mpimbano

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)