Minisitiri Bamporiki ni we wari umutumirwa mu kiganiro 'Breakfast the Stars' cya Kiss Fm kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Gashyantare 2021. Yagarutse ku buto bwe, uko yinjiye muri filime, ikinamico, urunanaâ¦amateka asharira y'ubuzima bwe, imirimo itandukanye ya Leta yakoze n'ibindi kugeza ku mukobwa bakundanye imyaka 15.
Yavuze ko we na Moses Turahirwa washinze inzu y'imideli ya Moshions ifatwa nka nimero ya mbere mu Rwanda baririmbye muri korali y'abana, aho Se wa Moses yari Pasiteri. Yavuze ko byari ibihe byiza yibuka byakomeje impano ze zitandukanye yibitseho n'ibindi.
Bamporiki avuga ko muri icyo gihe yacuditse na mushiki wa Moses Turahirwa bakundana mu gihe cy'imyaka 15. Avuga ko yakundaga byimazeyo uyu mukobwa ku buryo muri we yemeranyaga n'umutima we ko ari we uzamubera umufasha.
Uyu muyobozi ariko avuga ko Isi itashimye ko bombi bashinga urugo. Ati 'Ariko noneho imyaka nka 15 umukunzi wa mbere nagize ni mushiki we [Moses Turahirwa].
Akomeza ati 'Umukunzi wanjye w'ibihe byose. Kwa kundi ukunda umuntu ukumva ntuzongera no gukunda. Ariko Isi ubwayo ikazigaragaza ko atari uko yabigennye. Ku myaka 15, twakundanye mfite imyaka 12 afite 10 dutandukana mfite 27 we afite 25.'
Indi nkuru wasoma: Bamporiki Edouard umunyapolitiki wabaye mu buzima bushaririye: Yaje i Kigali afite 1,700F yonyine, yakoze akazi ko mu rugo ndetse yacukuye umusarane!
Bamporiki yavuze ko yishimira kuvuga inkuru ye n'uyu mukobwa, kuko ahora azirikana neza ko afite igisobanuro kinini afite mu buzima bwe. Yavuze ko umugore we babana muri iki gihe, nawe azi iby'inkuru ye na mushiki wa Moses bakundana.
Uyu muyobozi kandi avuga ko batunguwe n'uburyo Moses yinjiye mu by'imideli, inzu ye ikambika abakomeye mu Rwanda kuko ngo yari umwana ucecetse cyane w'umunyamasengesho. Ariko yaje kugaragaza impano idasanzwe izakiza benshi.
Bamporiki kandi avuga ko umugore we babana muri iki gihe bahuye mu mwaka wa 2010 amubwira ko yamukunze kandi yifuza ko bazabana uko byagenda kose.
Ati 'Mu 2010 mu by'ukuri nahuye n'umukobwa ndamukunda nayo ni inkuru ndende ntari buvuge. Mubonye ndavuga nti 'rero wa mukobwa we ntunzi ariko jyewe niba ndi ku rutonde rw'abazarongora ntinabana nawe nzabyihorera. Mutera ubwoba bya gihanzi. Ariko birakunda turabana nkajya mutwara ku ishuri.'
Bamporiki ko yavuze yatangiye kwiga Kaminuza muri ULK kubera umugore we, mu 2013 yabaye umudepite akiga mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza, aba Perezida w'Itorero ry'Igihugu yiga icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza 'Masters' n'umugore we ari cyo cyiciro yigamo.
We n'umugore we bari mu banyeshuri 1038 bahawe impamyabumenyi na Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) mu muhango wabaye tariki 08 Ukuboza 2017. Bamporiki yasoje amasomo ye mu icyiciro cya gatatu mu mategeko mpuzamahanga (International Public Law).
Minisitiri Bamporiki yavuze ko mushiki wa Moses Turahirwa bakundanye imyaka 15, Isi ntiyashima ko babana
Bamporiki yavuze ko yatangiye kwiga Kaminuza kubera umugore we yajyanaga kwiga muri ULK