Umunsi wa mbere wa RwandAir i Bangui, urugendo rwahawe umugisha na Perezida Touadera - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni urugendo rw'amasaha atanu n'igice mu gihe ubusanzwe kugera muri Centrafrique byashoboraga no gufata amasaha 15 bitewe n'aho indege yanyuze.

Wari umunsi mwiza w'ibyishimo ku Banyarwanda bakora ubucuruzi kuko wabafunguriye amahirwe y'ishoramari muri iki gihugu kiruta u Rwanda inshuro zirenga 23 kuko gifite ubuso bwa kilometero kare 623.000 ariko kikaba gituwe na miliyoni 5,1.

Nibura abaturage umunani ni bo mu 2018 babarirwaga ko batuye kuri kilometero kare imwe.

Gusa bose bafite icyizere gike cyo kubaho kuko nibura bibarwa ko Umunya-Centrafrique abaho imyaka 45,3 biturutse ku bibazo by'umutekano n'intambara byashegeshe iki gihugu.

Abacuruzi barenga 32 bo mu Rwanda, bajyanye na RwandAir ku munsi wa mbere ubwo yatangiraga ingendo zigana ku Kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya M'poko; byari ibyishimo kuri bo kuko babonye ahantu hashya ho gukorera ishoramari.

Bakigera muri Centrafrique, bakiriwe mu Biro by'Umukuru w'Igihugu, Palais de la Renaissance, umwe ku wundi ahabwa umwanya imbere ya Perezida avuga amazina ye, ibyo akora ndetse nyuma babwirwa uburyo bagiye koroherezwa gukorera muri iki gihugu.

Jessie Kalisa Umutoni, umwe muri ba rwiyemezamirimo b'Abanyarwanda bakiriwe na Perezida Touadera, yavuze ko byari ibintu bitangaje kwakirwa na Perezida wa Repubulika, bisobanura uko afite inyota yo gufasha Abanyarwanda.

Ati 'Ni ibintu byadutunguye, twakiriwe na Perezida wa Repubulika. Byari ibyishimo, ntabwo twari tubizi, batwereka urugwiro, perezida yatwishimiye, twese turamwibwira. Byari byiza cyane, aduha Minisitiri wo muri Perezidansi, adufata mu nshingano mu bikorwa byacu byose mu minsi tuzamara muri iki gihugu.'

Kimwe mu byo uyu muhuro wa Perezida wa Centrafrique yemereye Abanyarwanda ni uko amahirwe yose ahari mu ishoramari, ari bo bazayahabwa mbere.

Magingo aya, ibicuruzwa hafi ya byose bigera muri Centrafrique bituruka hanze y'igihugu cyane muri Cameroon, kubera ibibazo by'umutekano muke, hari ubwo akenshi usanga n'inzira zibivanayo biturutse mu Murwa Mukuru Bangui zafunzwe bikabura n'ibihari bigahenda.

Jean Malick Kalima, ni rwiyemezamirimo mu bijyanye n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, yatangaje ko ari amahirwe akomeye ku Banyarwanda bakesha igihugu cyabashije guharura inzira z'imikoranire na Centrafrique ku buryo abikorera bashorayo imari.

Ati 'Ni amahirwe akomeye [...] nkanjye mu byo nkora simvuga Bangui, ndavuga Centrafrique muri rusange. Ni urwego dufite byinshi twakorana, cyane urwego rw'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro hamwe n'ubundi bushabitsi kuko nta mupaka.'

Centrafrique ifite umutungo kamere urimo peteroli, amabuye y'agaciro nka uranium, zahabu ndetse na diamant, ifite amazi magari yakurwamo ingufu z'amashanyarazi, amabuye y'agaciro yitwa 'cobalt' yifashishwa mu gukora ibikoresho bitandukanye n'ibindi.

Malik yakomeje agira ati 'Njye navuga ko mu gihe dufite indege ihuza imirwa mikuru yombi bizatworohereza cyane. Urabizi muri Afurika, kugenderanirana ntabwo byoroshye, bisaba amasaha menshi ariko mu gihe hari indege igenda kuri twe ni amahirwe akomeye.'

Ururimi kavukire rwabo rwitwa 'Sango'. Ni igihugu gikoresha Igifaransa kubera ko cyakolonijwe n'u Bufaransa.

Minisitiri w'Ubwikorezi bwo mu Kirere muri Centrafrique, Arnaud Djoubaye Abazene, yavuze ko itangira ry'ingendo za RwandAir muri iki gihugu zisobanuye ikintu gikomeye kuko bizafasha mu mubano hagati y'ibihugu byombi.

Ati 'Urugendo rwa RwandAir i Bangui rusobanuye byinshi kuri twe nka Repubulika ya Centrafrique. Ni ingenzi cyane mu bijyanye n'ubucuruzi hagati y'ibihugu byombi. Bizafasha kandi mu mubano hagati y'abaturage b'u Rwanda n'aba Centrafrique.'

Hashize igihe kinini muri Centrafrique hari ibibazo by'umutekano muke byanatumye u Rwanda rwoherezayo ingabo zo gufasha mu kubungabunga amahoro. Nk'ahantu Abanyarwanda batangiye kuyoboka, ikintu cya mbere baba biteze ni umutekano nk'uwo basanga mu gihugu cyabo.

Minisitiri w'Ibikorwa Remezo, Amb. Claver Gatete, yatangaje ko mu gihe cyose ubukungu bwifashe neza, bushobora kuba igisubizo ku bibazo by'umutekano muke mu gihugu.

Ati 'Ibijyanye n'umutekano kugira ngo ushobore kuba watera imbere, bijyana n'iterambere ry'abaturage, kimwe mu bifasha uwo mutekano kugira ngo ugaruke, ni ubucuruzi, ni ubuhahirane, kugira ngo abantu bose babibonemo inyungu noneho binafashe n'abantu babo n'abacu kugira ngo babe batera imbere. Ni yo mpamvu bitaduteye impungenge kuko n'ingabo zacu zirahari mu bijyanye n'umutekano, amahoro akaba atangiye kugaruka.'

Umupilote wa RwandAir wagiye atwaye indege yakoze urugendo rwa mbere muri Centrafrique, Godwin Sarfo, we yavuze ko kwagura amarembo ari amahirwe akomeye kuri we kuko bituma arushaho kuryoherwa n'akazi akora.

Ati 'Uko tugira ibyerekezo byinshi, ni ko turushaho kuryoherwa akazi kacu kuko ubuzima bwacu twe buba mu kirere.'

Ku kibuga cy'indege i Bangui, ubwo RwandAir yasesekaraga, hari hateraniye abantu benshi bagiye kuyakira, bigaragara ko ari umushyitsi w'Imena wari winjiye mu gihugu.

Perezida Touadéra yakiriye mu Biro bye ba rwiyemezamirimo b'Abanyarwanda
Buri wese yahabwaga umwanya wo kwivuga akageza no ku mukuru w'igihugu icyifuzo cye
Abanyarwanda bageneye Perezida Touadéra impano

Video: Adeline Uwimana & Marc Hoogsteyns




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umunsi-wa-mbere-wa-rwandair-i-bangui-urugendo-rwahawe-umugisha-na-perezida

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)