Umuntu utaramenyekana akomeje kuzonga cyane Miss Uwase Claudine Muyango nyuma yo kumwiyitira kuri Twitter ,ndetse akajya yandika amagambo atandukanye benshi bagakeka ko ari Miss Muyango uyatangaza ndetse bakayibazaho cyane.
Uwafunguye konti ya twitter akayitirira Muyango, akunze kwifashisha amafoto uyu mukobwa ashyira ku zindi mbuga nkoranyambaga mu rwego rwo kujijisha abamukurikira.
Kenshi anatangaza amagambo atungura abamukurikira, hari nk'aho aherutse kugira ati 'Birashoboka ko Eva ariwe mukuru wanjye, najye nkunda itunda.'
Ubwo Ikipe y'Igihugu Amavubi yakinaga mu mikino ya CHAN, uyu ukoresha twitter ya Muyango yagize ati 'Umugabo wanjye aradwingana ngo Dwiiii Doouwii Bouuu.'
Nyuma y'uko abakinnyi b'ikipe y'Igihugu Amavubi bagarutse mu Rwanda, uyu wiyitiriye Muyango abinyujije kuri twitter, yongeye gushyiraho ubutumwa bwavugishije abatari bake, ati 'Nari nkumbuye gusonga ubugari, umwuko ni mwiza mu isafuriya.'
Muyango avuga ko ahangayikishijwe cyane n'uyu muntu wamwiyitiriye, kuko nubwo uyu munsi ibintu ashyiraho bigaragara nk'aho ari ugutebya ariko ngo bisebya izina rye.
Yagize ati 'Wenda uyu munsi ari gushyiraho ibyo benshi bafata nko gutebya, njya mbibona babinyoherereza buri wese abifata uko ashaka, ariko se nakwizera gute ibyo azakora mu minsi iri imbere.'
Uyu mukobwa avuga ko atazi umuntu ukoresha konti ya twitter ifunguye ku mazina ye, ndetse asaba abantu kutamwitirira ibishyirwa kuri uru rubuga kuko nta na konti arugiraho.
Ati 'Ntabwo njye mba kuri twitter, ntekereza ko abantu badakwiye kunyitirira ibibera kuri iri konti kuko si iyanjye sinzi n'uyikoresha. Nibaza ko umuntu unzi neza abona ko biriya atari njye ubishyira hariya.'
Muyango yaboneyeho akanya ko kwisegura kuri buri wese waba utarashimishijwe n'amagambo ashyirwa kuri konti ya twitter yamwitiriwe, kuko atari we uyikoresha kandi atanafite ububasha bwo kuyikuraho.
Ati: 'Nagerageje kwandikira twitter nyimenyesha ko ari umuntu wanyiyitiriye ariko ntakirahinduka, nibaza ko na buri wese yamfasha mu gutuma babibona.'