Uyu musore ubusanzwe afite umuryango ufasha abana batishoboye witwa ‘Nufashwa Yafasha’. Ni umuryango yashinze nyuma y’ubuzima yanyuzemo bugoye kugira ngo abe uwo ariwe kugeza ubu.
Ibi bikorwa byo gufasha Guterman yabitangiriye aho akomoka mu Murenge wa Ngarama, mu Karere ka Gatsibo, I Ntara y’Uburasirazuba ariko akaba afite gahunda yo kubyagurira no bindi bice by’igihugu.
Nyuma y’igihe yari amaze ashinze umuryango wo gufasha, ubu ari kubaka ishuri ry’inshuke rizajya ryigamo abana batishoboye asanzwe afasha.
Guterman yabwiye IGIHE ko ari inzozi yari amaranye iminsi none ubu zikaba zitangiye kuba impano.
Ati “Kuva kera nahoze nifuza gukora ikintu nk’iki ni inzozi nahoranye none ntangiye kuzikabya. Dushaka gukomeza guteza imbere igihugu, binyuze mu bikorwa bitandukanye kandi bitangiye gukunda.”
Bari bamaze igihe aba bana bigira ahantu hakondeshejwe bikagorana kubera ko bisaba ubundi bushobozi burenze.
Iri shuri bari kubaka rizaba rifite ibyumba bitatu,ibiro, ubwiherero n’igikoni. Avuga ko ateganya ko rizaba ishuri ryagutse mu minsi iri imbere bitewe n’ubushobozi azagenda abona.
Mu Ukwakira 2019 uyu muryango we wegukanye igikombe cya serivise nziza nk’umuryango utari uwa Leta w’ubugiraneza.
Umuryango Nufashwa Yafasha ugamije gufasha abana baturuka mu miryango itishoboye watangiye mu 2014, aho umaze gukora ibikorwa byo kuzamura imibereho y’abana batishoboye n’imiryango yabo.
Ahanini ubushobozi ufite buturuka ku gukusanya inkunga ku bwitange bw’abagiraneza batandukanye (abantu ku giti cyabo n’indi miryango itanga ubufasha).
Mu bikorwa uyu muryango wakoze kandi ugikora harimo gusubiza abana mu mashuri, aho umaze gusubiza no gufasha abana kwiga barenga 120 bahabwa ibikoresho by’ishuri ndetse no gufasha imiryango ikennye ihabwa amatungo magufi nk’ihene, muri ibi bikorwa umaze koroza imiryango ijana. Uyu muryango watangije irerero ry’abana bato ryigamo abagera kuri 60.
Abandi biga mu mashuri asanzwe 50 bagurirwa imyambaro, bakishyurirwa ishuri ndetse n’imiryango yabo igafashwa kwiteza imbere binyuze mu kuboroza no mu itsinda bashinze bise ‘Agaseke k’amahoro’ baboheramo ibiseke.
Uyu munyamakuru akaba n’umuyobozi w’uyu muryango, yumva ko ari inshingano ze gufasha umuryango mugari w’abanyarwanda. Aho agira ati “Ntibisaba ibya mirenge”.
Intara y’Iburasirazuba niyo Guterman akoreramo ibikorwa bye , ariko ateganya ko igikorwa kizagera mu gihugu hose.