Umuraperi Lil Uzi Vert yashyize mu gahanga D... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi 'diamond' yayiguze mu iguriro rya Elliot Eliante ku madorali miliyoni 24. Uyu musore w'imyaka 24 y'amavuko wavukiye muri Philadelphia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yanditse kuri konti ye ya Instagram avuga 'Ubwiza burababaza.'

BBC yanditse ko Lil azwi cyane ku bwa 'Tatoo' yatambirije umubiri we wose, inyogosho n'imyambaro ahinduranya, uburyo yipfumuje amazuru n'ibindi bimutandukanya n'abandi bantu.

Uyu muraperi yanditse kuri Twitter avuga ko agaciro k'iyi 'diamond' yashyize mu gahanga gakubye amafaranga yaguze imodoka yo mu bwoko bwa 'Bugatti' agendamo n'izindi modoka atunze, inzu abamo n'ibindi.

Avuga ko kuva mu 2017 yakusanyije aya mafaranga kugira ngo azashyire mu gahanga iyi 'diamond' ifite imiterere n'ibara byamunyuze.

Azwi kuva mu 2015 ubwo yasohora indirimbo ye yise 'Luv is Rage'; 'You was Right' yo mu 2016, 'Gucci Mane', 'Bad na Bouje' yabonetse ku rutonde rwa Billboard hamwe na 'Tour Life' yatumye abona igihembo cya MTV nk'indirimbo y'impeshyi.

Iki kinyamakuru kivuga ko hari amakuru avuga ko Lil atunze miliyoni 16 z'amadorali. Kandi ko hagati ya 2017 na 2018 yakiriye miliyoni 20 z'amadorali yavuye mu kuririmba indirimbo asakaza ku mbuga nkoranyambaga n'ibitaramo bye yakoze.

Lil ni umuraperi w'Umunyamerika, umuririmbyi akaba n'umwanditsi w'indirimbo. Azwi cyane mu njyana ya Rap yisunze indirimbo zigaruka cyane ku buzima bw'umwijima.

Yavukiye ahitwa Francisville muri Philadelphia ho muri Pennsylvania muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Areshya na 1.63 m akaba ari umuhanga mu ijwi cyane. Uyu muraperi wavutse ku wa 31 Nyakanga 1994 azwi na benshi ku mazina arimo Sealab Vertical, Renji, Baby Pluto, Sasuke, Uzi Londo n'andi menshi.


Umuraperi Lil yashyize mu gahanga 'diamond' ya miliyari zirenga 24 Frw, avuga ko yari amaze igihe abisengera




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102890/umuraperi-lil-uzi-vert-yashyize-mu-gahanga-diamond-ya-miliyari-24-frw-102890.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)