Umusaruro wa Mashami mu minsi 900 mu Amavubi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu minsi 900 amaze ahawe inshingano zo gutoza ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'umupira w'amaguru 'Amavubi, Mashami Vincent yatoje imikino 23 mu marushanwa atandukanye, yatsinze imikino 4, atsindwa 8, anganya 11.

Mu myaka ibiri irengaho iminsi, uyu mutoza amaze atoza Amavubi hari bicye yagezeho nk'intego yari yihaye ahabwa akazi, ariko byinshi byamunaniye kubigeraho, ari nabyo bituma kuva ku itariki ya 18 Kanama 2018 ahabwa akazi kugeza magingo aya, hari benshi bagishidikanya ku bushobozi bwe mu ikipe y'igihugu.

N'ubwo umusaruro waba mwiza cyangwa mubi, iyo ubonetse ushyirwa ku mutwe w'umutoza, benshi mu bakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda bamaze kurenga urwo rwego rw'imyumvire n'imitekerereze, ahubwo bashaka kumenya byimbitse, Mashami ubazwa umusaruro mwiza mu Amavubi aba yahawe ibyangombwa by'ingenzi biganisha kuri wa musaruro mwiza?

Muri ibyo byangombwa, ibigarukwaho na benshi ni nko gushakirwa imikino ya gicuti ifasha abakinnyi gukaza imyiteguro, gushakirwa umwiherero wihariye ku ikipe iba iri gutegurwa, gushakirwa abakinnyi b'abanyarwanda bakina mu bice bitandukanye by'Isi bakaganirizwa kugira ngo bakinire Amavubi, gutegurwa kw'abakinnyi mu buryo bw'umwihariko n'ibindi.

Ibi tuvuze haruguru ntabwo bireba umutoza, ahubwo bireba inzego z'ubuyobozi zireberera umupira w'amaguru mu Rwanda, harimo Minisiteri ya Siporo 'MINISPORTS' ndetse n'Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda 'FERWAFA'. 

Mu byo twavuze by'ibanze mu byitabwaho mu gutegura umusaruro mwiza w'ikipe y'igihugu usanga ibikorwa n'izi nzego z'ubuyobozi ari nka 40%.

Iyo ushyize ku ntara ukagosora usanga naho Mashami Vincent yari amabuye, kuko agerageza gukora ibishoboka byose agahangana n'amarangamutima y'abanyarwanda baba bifuza umusaruro mwiza, ariko mu by'ukuri witegereje neza ntaho uturuka.

Iyo usubije amaso inyuma usanga ikibazo nyamukuru atari umutoza kuko ni benshi bamubanjirije kandi b'abahanga ariko kugera ku musaruro mwiza bikanga, ariko bajya mu bindi bihugu bagatanga umusaruro mwiza, ahubwo usanga uburyo bw'imiyoborere y'umupira w'amaguru mu Rwanda n'imitegurire y'ikipe y'igihugu itayemerera kugira umusaruro ibona mu irushanwa iryo ariryo ryose.

Ntabwo umusaruro ari mwiza ku mutoza Mashami Vincent mu minsi 900 amaze atoza ikipe y'igihugu Amavubi, ndetse abaye ari umutoza uhabwa byose ndetse agakorerwa ibishoboka byose, yakabaye nawe yariyirukanye atarinze gutegereza ko bamwirukana, gusa ku muntu wirya akimara, agatega umutwe n'agatuza agahangana n'ibyiyumvo by'Abanyarwanda bashengurwa n'umusaruro w'Amavubi, barabizi ko umusaruro we mu myaka ibiri ari nta makemwa.

Biragoye kugira umutoza w'umunyamwuga w'umunyamahanga wahabwa akazi ko gutoza Amavubi agakorera mu buryo nk'ubwo Mashami Vincent akoreramo magingo aya.

Kugeza ikipe y'igihugu muri 1/4 mu irushanwa rya CHAN 2020, biri mu byongereye amahirwe menshi umutoza Mashami Vincent yo guhabwa amasezerano mashya yo gutoza Amavubi kuko ibyo yakoze ntawabitekerezaga, ndetse nta n'umutoza w'umunyamahanga watoje Amavubi wigeze abikora.

Iyo wegeranyije byose ukagosora uvanze ibibi n'ibyiza byaranze Mashami mu minsi 900 amaze atoza Amavubi, usanga nta wundi mutoza uzahabwa akazi mu Amavubi, ahubwo Mashami Vincent azongererwa amasezerano kuko yagaragaje ko kubiharanira kandi n'abakinnyi bamurwaniye ishyaka rikomeye cyane.

Mashami Vincent arahabwa amahirwe menshi yo guhabwa amasezerano mashya mu Mavubi

Mashami amaze hafi imyaka ibiri n'igice ahawe inshingano zo gutoza Amavubi

Mashami yitwaye neza muri CHAN 2020 akubutsemo muri Cameroun


Dushingiye ku byo yakoze mu bushobozi bwe, Mashami akwiriye guhabwa amasezerano yo gukomeza gutoza Amavubi. Wowe niba ubona atabikwiriye, waduha impamvu ushigiraho umwima ayo mahirwe



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102863/umusaruro-wa-mashami-mu-minsi-900-mu-amavubi-uramuha-amahirwe-yo-guhabwa-amasezerano-mashy-102863.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)