Umutoza Eric Nshimiyimana yikomye umuyaga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza wa AS Kigali, Eric Nshimiyimana avuga ko umuyaga n'imisifurire ari kimwe mu byatumye batitwara neza ku mukino wa CS Sfaxien.

Ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize, AS Kigali yari yasuye CS Sfaxien mu mukino ubanza w'ijonjora rya nyuma rya CAF Confederations Cup, ni umukino wabereye kuri Stade Taïeb Mhiri iherereye mu Mujyi wa Sfax.

Uyu mukino waje kurangira AS Kigali itsinzwe ibitego bine ku gitego kimwe gusa.

Agaruka kuri uyu mukino, umutoza wa AS Kigali, Eric Nshimiyimana yavuze ko kimwe mu bintu byamugoye n'abakinnyi be harimo umuyaga.

Ati"Ni irushanwa niko bigenda, twagerageje yaba mu mayeri ndetse n'imbaraga. Abakinnyi umuyaga wabagoraga cyane ariko muri rusange ibyo nari nateguye byabaye usibye umusaruro w'ibitego 4-1 navuga ko bitwiciye gahunda.'

Yakomeje avuga ko uretse umuyaga, ikindi cyabagoye ari imisifurire, aho avuga ko umusifuzi wasifuye uyu mukino atababaniye(ni umukino kandi Muhadjiri yabonyemo ikarita itukura n'umutoza wungirije Mutarambirwa Djabil ahabwa umuhondo).

Ati"Nk'uko mubivuze igice cya mbere cyagenze neza gusa uko umukino wakomezaga njye navuga ko umusifuzi yagaragaje ko atari ku rwego rwawo kuko hari ibyemezo yafashe byica umukino.'

'CS Sfaxien ni ikipe ikomeye, ariko nyuma y'iminota 20 nabonye ko hari icyuho mu bwugarizi no hagati hayo, nagerageje kubibyaza umusaruro ariko umusifuzi uko umukino wakomezaga, navuga ko yakoze ibintu bitari byiza ku ruhande rwacu, bitadushimishije nka AS Kigali, ariko nta kundi.'

Biteganyijwe ko umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 21 Gashyantare i Kigali mu Rwanda, AS Kigali ikaba isabwa gutsinda ku kinyuranyo cy'ibitego 3 kugira ngo igere mu kindi cyiciro.

Rutahizamu wa AS Kigali, Orotomal Alex
Hakizimana Muhadjiri yahawe ikarita itukura mu minota ya nyuma y'umukino



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-eric-nshimiyimana-yikomye-umuyaga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)