Iri terambere rishimangirwa n’uburyo ibigo by’imari byakomeje kwihagararaho muri ibi bihe, n’ubwo COVID-19 yongereye ibyago byo guhomba kw’inguzanyo zatanzwe, ibishobora kugira ingaruka zikomeye ku bukungu mu gihe ibigo by’imari byarushaho kuzahara.
Mu Ukuboza umwaka ushize, umutungo rusange w’urwego wa banki zo mu Rwanda wazamutseho 24% ugera kuri miliyari 4310 Frw. Iri rizamuka riruta irya 12.5% ryari ryabaye mu mwaka wa 2019.
Muri rusange, izamuka ry’umutungo wa banki zo mu Rwanda ryatewe n’ubwiyongere bw’amafaranga abitswa, inguzanyo zifatwa ndetse n’ibindi bikorwa byinjiriza za banki.
Ku ruhande rw’ibigo bito n’ibiciriritse, umutungo wabyo wazamutseho miliyari 356 Frw mu mwaka ushize, izamuka rya 11% ariko riri munsi ya 14.7% ryari ryabayeho mu mwaka wa 2019.
Iri gabanuka ryatewe n’icyorezo cya COVID-19 cyashegeshe bikomeye ubukungu bw’imiryango n’ubucuruzi buciriritse busanzwe ari inkingi ya mwamba y’ibigo by’imari biciriritse.
Umutungo w’ibigo by’ubwishingizi bya Leta n’ibyigenga nawo wazamutseho 15%, ugera kuri miliyari 591 Frw. Iri zamuka ni 14% by’iryari ryabayeho mu mwaka wa 2019, rikaba ahanini ryaratewe n’uko ibyo bigo byongereye igishoro cyabyo ndetse bigakomeza kugira inyungu.
Ubwizigame nabwo bwazamutseho 10.7%, bugera kuri miliyari 985 Frw. Gusa iyi nyongera iri ku kigero cya 15.3% munsi y’uko byari byagenze mu mwaka wa 2019. Iri gabanuka rikaba ryaratewe n’iry’abatanga imisanzu y’ubwizigame ryagaragaye cyane nyuma y’uko abantu benshi batangiye gutakaza imirimo abandi bagakatwa imishahara.
COVID-19 yongereye ibyago by’ibihombo ku nguzanyo za banki
Mu bihembwe bitatu bya mbere by’umwaka ushize, umusaruro mbumbe w’u Rwanda wagabanutseho 4.1%, bituma abantu n’ibigo bifite umwenda wa banki bitakaza inyungu byaheragaho byishyura, bityo ibyago by’ibihombo banki zishobora kuzagira mu gihe zaramuka zitishyuwe neza biriyongera.
Mu rwego rwo kwirinda izi ngaruka, banki zo mu Rwanda zagiranye amasezerano n’abari bazifitemo inguzanyo, agamije kuvugurura igihe cyo kwishyura kugira ngo abishyura bazabone igihe gihagije cyo kubikoramo. Inguzanyo zifite agaciro ka miliyari 799.9 Frw zaravuguruwe, zingana na 31.7% by’inguzanyo zose zari zatanzwe.
Ku bigo by’imari iciriritse, inguzanyo zavuguruwe zingana na miliyari 14.8 Frw zingana na 7% by’inguzanyo zose. Ubu bwiyongere bw’ubusabe bwo guhindura amasezerano y’inguzanyo ni ikimenyetso cy’uko inguzanyo zishobora kuzishyurwa nabi mu mwaka utaha ariko by’umwihariko na banki zikazatanga inguzanyo zigengesereye muri uyu mwaka turimo ndetse no mu mwaka utaha wa 2022.
Covid-19 kandi yarushijeho kuzamura ubushake bwo guhanahana amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga, kuko umubare w’abantu bishyuranye bakoresheje serivisi za mobile money wazamutse ukava kuri miliyoni 4 139 075 ukagera kuri miliyoni 4 688 124, inyongera ingana na 13%.
Inshuro z’ubwishyu nazo ziyongereyeho 85%, ziva ku nshuro miliyoni 378.8 zishyuriweho amafaranga angana na miliyari 2349 Frw, zigera ku nshuro miliyoni 701 zanyujijweho amafaranga afite agaciro ka miliyari 7177 Frw.
Iyo komite kandi ivuga n’ubundi buryo bw’ikoranabuhanga bukoreshwa mu guhererekanya amafaranga bwarushijeho kwitabirwa muri uyu mwaka wa 2020, igashimangira ko ibikorwa byo gukurikirana urwego rw’imari bikwiye gukomeza gushyirwamo imbaraga mu rwego rwo gufasha ubukungu bw’igihugu kugira ubushobozi bwo guhangana na COVID-19 n’ingaruka zayo.