Umuhango wo kumurika iki kibumbano wayobowe na Lt Gen Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari umuhungu wa Museveni, akanaba umuyobozi w'uriya mutwe uzwi nka Special Forces Command (SFC).
Museveni yubakiwe kiriya kinumbano, mu rwego rwo kumuha icyubahiro.
Ni mbere y'uko muri Uganda haba Umunsi Mukuru wa 40 wa 'Tarehe Sita', wibukirwaho itariki 6 Gashyantare 1981, ubwo abasirikare 42 barimo 27 bafite imbunda bagabye igitero ku kigo cya gisirikare cya Kabamba muri Mubende, kiba imbarutso y'iherezo ry'ubutegetsi bwa Milton Obote wasimbuwe na Museveni mu 1986.
Abo basirikare 27 barimo Perezida Paul Kagame w'u Rwanda, Yoweri Kaguta Museveni n'abandi babaye abasirikare bakuru muri Uganda nka Gen. Elly Tumwine, Fred Mwesigye n'abandi.
Umuhango wo kumurika kiriya kibumbano wabaye Ejo ku wa Gatanu, ubera ku kicaro gikuru cya SFC mu gace ka Entebbe i Kampala.
Uretse Gen Muhoozi wawuyoboye, abandi bawitabiriye barimo Col Alexander Grigoriev uyobora ingabo z'Abarusiya ziri muri Uganda n'umwungiriza we Lt Col Tarasov.
Gen Muhoozi ubwo yamurikaga kiriya kibumbano yubakishirije se, yasabye n'izindi nzego zigize igisirikare cya Uganda (UPDF) kubaka ibindi nka cyo, mu rwego rwo gufasha ibiragano by'abasirikare ba Uganda bazabaho mu bihe bizaza kumenya uwo Gen Yoweri Kaguta Museveni yari we.
Ati: 'Turi urwego rwa mbere muri UPDF rugize ikibumbano cyeguriwe umuyobozi wacu ukomeye ari na we SFC yubakiyeho. Gen Yoweri Kaguta Museveni nta rugamba na rumwe yigeze atsindwa, ni umujenerali uhora atsinda mu mabayeho nka Sun Tzu.'
Yunzemo ati: 'Gen Kaguta Museveni yatuyoboye ku ntsinzi kuva mu 1971 kugeza ubu, ni imyaka 50 y'ubuyobozi bwiza bw'intangarugero.'