Umwana ari mu mazi abira nyuma yo kumira rukuruzi 54 ashaka kugira ngo nawe abe rukuruzi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mwana wasajijwe cyane na siyansi yajyanwe mu bitaro ndetse arabagwa nyuma y'aho amiriye izi rukuruzi nini 54 ashaka kugira ngo nawe ajye akurura ibyuma ndetse ngo arebe ko zafata mu nda ye.

Uyu mwana amaze kumira izi rukuruzi yatangiye kumererwa nabi cyane kugeza ubwo aremba iminsi 2 hanyuma aza guhishurira nyina Paige Ward w'imyaka 30 ko yamize 2 gusa.

Amugejeje kwa muganga,bafotoye mu nda hanyuma muganga atungurwa cyane no gusanga rukuruzi nyinshi mu nda ye.

Uyu mwana yahise ajya kubagwa cyane ko izi rukuruzi zari zatangiye kwangize imbere mu mubiri we azikurwamo mu gikorwa cyo kumubaga cyamaze amezi 6.

Madamu Paige utuye ahitwa Prestwich I Manchester,mu Bwongereza yagize ati 'Nakubiswe n'inkuba numvise umubare wa rukuruzi umwana wanjye yari yamize.

Abaganga bakekaga ko ari hagati ya 25-30 ariko bamaze kumubaga basanze yamize 54.Icyankomereye cyane kurusha ibindi n'impamvu yatumye Amira izo rukuruzi zose.

Rhiley akunda cyane siyansi,kuvumbura ndetse yavuze ko yifuzaga ko za rukuruzi zifatanira mu nda ye.Yashakaga kureba ko izi rukuruzi zafata mu nda ye imbere.

Biratangaje ariko n'umwana kandi nibyo abana bakora.Yari aziko zizamuva mu nda byoroshye ku iherezo.'

Uyu mwana yasabye ababyeyi be rukuruzi nk'impano ya Noheli,hanyuma yongeraho izindi yaguze £4.99 ku mafaranga yari yarazigamye.

Hari amakuru yavuze ko uyu mwana yamize rukuruzi za mbere ku Bunani bw'uyu mwaka hanyuma izindi azimira kuwa 4 Mutarama.



Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umwana-ari-mu-mazi-abira-nyuma-yo-kumira-rukuruzi-54-ashaka-kugira-ngo-nawe-abe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)