Umwana muto w'umukobwa atunguye umunyamakuru aririmba indirimbo' ikinyafu '|Bamuhuje na Bruce Melodie amutera imitoma itangaje|Arasetsa cyane. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umwana w'umukobwa w'imyaka 6 y'amavuko usetsa cyane yatunguye umunyamakuru, ubwo yaririmbaga indirimbo ya Bruce Melodie, yitwa 'Ikinyafu',ndetse ahamya ko akunda uyu muhanzi birenze igipimo.

Uyu mukobwa bakunda kwita Cadette yatangarije umunyamakuru Irene Murindahabi mu kiganiro The Choice live, ko yiga mu mwaka wa kabiri w'amashuri abanza ,ariko ko akunda gukina filime zisekeje cyangwa comedy.Yavuze ko akunda cyane indirimbo za Bruce Melodie, cyane cyane iyitwa 'ikinyafu 'aho yayiririmbye mu buryo busekeje ndetse butungura Irene M. Uyu munyamakuru yahise afata icyemezo cyo guhamagara Bruce Melodie kugirango avugane nuyu mwana umukunda cyane.

Cadette byamurenze ubwo yavunaga na Bruce ,ndetse atangira kumutaka amutera imitoma.Ati:'Bruce ,nkunda indirimbo zawe, nkagukunda,nkunda  ukuntu uvuga ikintu useka..'

Uyu mwana yakomeje abwira Bruce Melodie ko yifuza kuzahura na we akamuhobera.Yasabye uyu muhanzi ko yazamusura iwabo Kimironko,ndetse akomeza amuririmbira indirimbo ye 'ikinyafu ',ibintu byatumye iki kiganiro gihinduka urwenya.Bruce mu gushimisha uyu mwana na we yahise amuririmbira indirimbo ye Abu Dhabi.

Kanda hano hasi urebe video ya Cadette muri the Choice live na Irene M.

Like this:

Like Loading...



Source : https://yegob.rw/umwana-muto-wumukobwa-atunguye-umunyamakuru-aririmba-indirimbo-ikinyafu-bamuhuje-na-bruce-melodie-amutera-imitoma-itangajearasetsa-cyane/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)