Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Gashyantare 2021,nibwo uyu mutoza yandikiye ubuyobozi bw'iyi kipe, abumenyeshako yeguye ku mirimo yo gutoza iyi kipe, kubera ko adahabwa umushahara n'ubufasha ubwo ari bwose buturutse ku buyobozi.
Iyi baruwa yashyikirijwe Ndolimana Emmanuel, umuyobozi wungirije wa Etincelles Fc mbere y'uko ijya hanze.
Muri iyi baruwa,Bwana Calum yagize ati "Nsezeye mu ikipe kubera kudahembwa no kutabona ubufasha bw'abakoresha banjye,mpisemo kujya gushakira ahandi."
Calum yageze muri Etincelles FC muri Nyakanga umwaka ushize,ahabwa amasezerano y'umwaka umwe aho yasabwe gufasha iyi kipe kurangiza mu makipe ya mbere.
Amakuru avuga ko uyu mutoza yanyuze mu ikipe ya Barnsley y'abato mu Bwongereza mbere yo kwerekeza no muri Villa Sports Club aho yari umuyobozi w'imikino.