Urayeneza na bagenzi be bakurikiranyweho ibyaha bibiri birimo icyaha cya Jenoside, kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Urubanza rw'aba bagabo rwabaye kuri uyu wa 12 Gashyantare 2021, hifashishijwe ikoranabuhanga aho Urayeneza na bagenzi be bari muri Gereza ya Muhanga.
Mu iburanisha ry'uyu munsi, Me Kayitare Dominique uhagarariye abantu 11 baregera indishyi yerekanye imyirondoro y'abo azisabira barimo abafite ababo bakuwe mu mwobo uri mu bitaro Urayeneza yari abereye umuyobozi mu mategeko.
Yanatanze ibimenyetso byose avuga ko mu buhamya bwatanzwe n'abashinja bugaragaza uruhare rwabo mu byaha bashinjwa.
Urayeneza Gérard yahakanye gutanga indishyi kubera ko zitangwa n'uwakoze icyaha kandi we akaba atacyemera kuko ibyo ashinjwa byakozwe we yarahunze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Me Rwagatare Janvier na Me Mbera Ferdinand bombi bunganira Urayeneza bavuga ko umukiliya wabo adakwiye kuryozwa ibyaha n'indishyi zisabwa n'abaziregera kuko nta cyaha yakoze ahubwo bagasabira uwo bunganira indishyi kuko na bo barimo kuzisaba.
Rutaganda Dominique yavuze ko nta ruhare yagize muri Jenoside ndetse yahigwaga nk'abandi Batutsi. Ati 'Sinigeze nkora ubwicanyi.''
Me Nduwayo Jean de Dieu wunganira Rutaganda yavuze ko abaregera indishyi batagaragaza neza inyungu bafite mu kuzisaba.
Abunganira abaregwa basabye inteko iburanisha gushishoza kuko abaregera indishyi baterekana neza ibimenyetso bashingiraho ndetse ko uwo mwobo wakuwemo imibiri umunani yonyine mu gihe abaregera indishyi ari 11 bavuga ko hatahuwe imibiri 21.
 Abunganira abaregwa basabye ko hakorwa ibizamini bya ADN
Abanyamategeko bunganira abareganwa na Urayeneza basabye urukiko ko hakorwa ibizamini bya 'ADN' bigamije kwerekana neza niba abaregera indishyi z'abantu 21 kuri 11 bazisabye koko bafitanye isano ya hafi.
Ni ubusabe batanze nyuma yo kuvuga ko mu gace abaregwa bashinjwa gukoreramo icyaha i Gitwe, habereye imirwano y'ingabo za FAR n'Inkotanyi bityo bigatuma hari abataranashyingurwa kuko inzibutso (Karambi na Nkomero) zabanze, bigakekwa ko batazize Jenoside.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko gupimisha imibiri bitashoboka, busaba urukiko kuzabisuzumana ubushishozi. Bwagize buti 'Nta kuri kurimo.''
Bwanavuze ko Urayeneza hari ubuhamya bw'abamushinja ko yabahaye amafaranga kugira ngo bamushinjure ndetse ngo bagakomeza gutotezwa n'abo mu muryango we wa hafi.
Ubushinjacyaha bwanagaragaje ko hari umutangabuhamya watanze amakuru ko yasabwe guhindura ibyo yavuze.
Buti 'Yavuze ko yahawe umuceri, akawunga, ibishyimbo, imyambaro n'amafaranga agahindura ubuhamya mu kabari kari i Kirengeri mu Murenge wa Byimana.''
Nyombayire Aimable yatanze ubuhamya bwo gushinjura Urayeneza kandi mu gihe cy'Inkiko Gacaca yamushinje ko yagize uruhare muri Jenoside nkuko biri mu bitabo bya Komisiyo y'Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG).
Ubushinjacyaha buvuga ko izo nyandiko zifite inenge bityo zitashingirwaho kuko ababazwaga babanzaga guhabwa indonke kugira ngo bashinjure kandi ntibabanzaga kurahira nkuko amategeko abiteganya bityo rero zitagenderwaho.
Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko bamwe mu batanze ubuhamya bagiye bahunga Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha banashaka kurutera amabuye bagamije guhunga ibyo bavuguruje, busaba kwemera kubazwa kugira ngo nibanatotezwa barindirwe umutekano nk'uko amategeko abiteganya.
Urayeneza avuga ko kuba Ubushinjacyaha buvuga ko abahamya muri uru rubanza baterwa ubwoba bagahindura imvugo sibyo kuko abo bantu bahari.
Nyuma yo kuvuga ibyaha abaregwa bose bashinjwa, Ubushinjacyaha bwasabiye igifungo cya burundu Urayeneza n'abo bareganwa barimo Munyampundu Léon na Ruganizi Benjamin watorotse ubutabera.
Basabiwe igifungo cya burundu ku cyaha cyo kuba icyitso ndetse n'imyaka icyenda n'ihazabu ya miliyoni 1 Frw ku cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside.
Ubushinjacyaha kandi bwasabiye Nsengiyaremye Elise, Rutaganda Dominique, Nyakayiro Samuel gufungwa imyaka icyenda n'ihazabu ya miliyoni 1 Frw kuri buri wese, ku cyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside.
Uruhande rw'abaregera indishyi rwo rwasabye izingana na miliyari 1 na miliyoni 648 Frw mu gihe ibyaha abakurikiranwa bashinjwa byabahama.
Urubanza ruzasubukurwa ku wa Mbere tariki ya 15 Gashyantare 2021 saa Mbili za mu gitondo, urukiko rwumva abunganira abaregwa.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urayeneza-gerard-yasabiwe-gufungwa-burundu