Ku wa Gatatu tariki 17 Gashyantare 2021, ni bwo urubanza rw’aba bantu 21 bose ruteganyijwe kubera i Kigali, mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga ku Kimihurura mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye mu Karere ka Nyanza rwanzuye ko urubanza rugomba kubera mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga.
Umuvugizi w’Inkiko, Mutabazi Harrison, yabwiye RBA, ko bahisemo kwimurira urubanza i Kigali kuko ariho hari icyumba cyisanzuye kizafasha mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.
Yagize ati “Impamvu rwimuwe ni ukubera ko hifuzwa ko hubahirizwa uburyo bwo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Twahisemo n’ubundi buryo bw’ikoranabuhanga bw’uko abashaka barukurikirana mu buryo bw’ikoranabuhanga rya ‘Live Streaming’. Ikindi tumaze iminsi dukoresha ikoranabuhanga, haba kwakira ibirego, gukurikirana imanza twagiye dukoresha ikoranabuhanga.”
Biteganyijwe ko uru rubanza ruzanyuzwa ku mbuga nkoranyambaga z’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda zirimo na YouTube.
Ubwo Ubushinjacyaha bwasabaga ko dosiye z’abaregwa zihuzwa bwavugaga ko ibyaha baregwa bifitanye isano ku kigero cyo hejuru. Bwavuze ko bose bakurikiranyweho ibyaha bijyanye n’umutwe wa MRCD-FLN, bityo mu buryo bw’imigendekere myiza y’urubanza, ari byiza ko izo dosiye ziburanishirizwa hamwe kuko mu byo baregwa hari byinshi bahuriyeho.
Abaregwa bakurikiranyweho ibyaha birimo iterabwoba, gutera inkunga imitwe y’iterabwoba, gushyira abana mu mitwe yitwara gisirikare, gushimuta, gutwika no kurema imitwe y’iterabwoba.
Umwanzuro wo guhuza izi manza wafashwe tariki ya 3 Ukuboza 2020, n’Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka nyuma y’uko Ubushinjacyaha bubisabye bugaragaza ko gutandukanya izi manza byazatwara igihe kinini.