Urubyiruko rwo mu mashuri makuru na kaminuza rwahawe udukingirizo ibihumbi 27 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi uyu muryango wabikoze binyuze mu bukangurambaga bugamije gukangurira Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko gukoresha agakingirizo mu kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Ubu bukangurambaga bwakozwe mu cyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku gakingirizo ku bufatanye na Minisiteri y'Ubuzima, Ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, USAID, Intrahealth International na Society for Family Health.

Abagize Community Health Boosters bakoze ubu bukangurambaga bifashishije imbuga nkoranyambaga, radiyo ndetse na television, aho bwari bufite insanganyamatsiko igira iti 'Koresha Agakingirizo, Wirinde'.

Uretse kuba urubyiruko rwaragarijwe ko agakingirizo karufasha mu kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina rwaneretswe ko ari bumwe mu buryo bwakoreshwa mu kwirinda inda zitateganyijwe.

Ku wa 13 Gashyantare 2021 ubwo hasozwaga iki cy'umweru ngarukamwaka cyahariwe ubukangurambaga ku ikoreshwa ry'agakingirizo ari nawo munsi mpuzamahanga wahariwe agakingirizo, Umuryango Community Health Boosters watanze udukingirizo mu mashami atandukanye ya Kaminuza y'u Rwanda.

Mu Ishami rya Remera hatanzwe utugera udusaga 8700 muri IPRC Kigali hatangwa 3 200, mu Ishami rya Huye hatangwa 3 000 mu gihe utundi 7000 twatanzwe mu kigo cy'urubwiruko cy'Akarere ka Musanze.

Umuyobozi wa Community Health Boosters Anaclet Ahishakiye yavuze ko umuryango ayobora ufite intego yo kurwanya inda zitateganyijwe n'indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina akaba ari nayo mpamvu wahisemo igikorwa cyo gutanga udukingirizo mu rubyiruko.

Ati 'Umuryango Community Health Boosters waje ugamije gukemura ibibazo by'inda zitateganyijwe n'ubwandu bwa SIDA, bikaba byaragaragaye ko agakingirizo aribwo buryo bwonyine bwarinda ibyo byombi ariyo mpamvu twashyizemo imbaraga mu kuzamura imyumvire ku ikoreshwa ry'agakingirizo.'

Buri mwaka Umuryango Community Health Boosters ugira icyumweru cyahariwe ubukangurambaga mu ikoreshwa ry'agakingirizo, aho ukimara ukora ubukangurambaga mu bantu batandukanye cyane cyane urubyiruko, rusobanurirwa ibyiza byo gukoresha agakingirizo no kwirinda inda zitateguwe n'indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Utu dukingirizo twatanzwe kugira ngo dufashe urubyiruko gukomeza kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina
Udukingirizo twatanzwe twose hamwe ni ibihumbi 27



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubyiruko-rwo-mu-mashuri-makuru-na-kaminuza-rwahawe-udukingirizo-ibihumbi-27

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)