Urwego rwUmuvunyi rwateguriye abahanzi amaru... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Mbere tariki 15 Gashyantare 2021, ni bwo Urwego rw'Umuvunyi rwasohoye itangazo rihamagarira abahanzi kwitabira amarushanwa agamije gukangurira abaturage kwirinda ruswa na karengane binyuze mu ndirimbo.

Iri rushanwa rishobora kwitabirwa n'umuhanzi ku giti cye cyangwa abahanzi bishyize hamwe. Indirimbo zigomba kuba zicurangitse kandi uburyo bwose bwo gufata amajwi (Recording) buremewe.

Hazitabazwa Akanama Nkemurampaka kazemeza abantu bane mu bazitabira iri rushanwa ryateguwe n'Urwego rw'Umuvunyi.

Mbarushimana Jean Paul Ushinzwe inozabubanyi mu Urwego rw'Umuvunyi yabwiye INYARWANDA ko umuhanzi usanzwe ufite indirimbo ijyanye n'izi ngingo zo guhangaho yemerewe kuzohereza muri aya marushanwa.

Avuga ko umuhanzi udafite indirimbo ariko ashaka kwitabira atari ngombwa ko ajya muri studio gukora indirimbo, kuko yemerewe kwifashisha telefoni cyangwa ikindi gikoresho akifata ijwi aririmba hanyuma akabyohereza kuri E-mail yatanzwe.

Ati 'Ntabwo indirimbo basabwa kuzijyana muri studio, cyereka abasanzwe bazifite bavuga bati 'indirimbo narayikoze nubundi ndumva ihura n'ibyo basaba. Ibyo byakumvikana. Ariko umuntu ugiye guhanga uyu munsi, ntabwo indirimbo tumusaba kuyijyana muri studio, turamusaba ko aduha 'scirpt' tukamusaba ko aduha 'audio' yifashe akoresheje uburyo ubwo ari bwo bwose yakoresheje aririmba.'

Akomeza ati 'Hanyuma iryo jwi niryo azatwoherereza atwoherereze n'iyo 'script'. Twebwe tuzabiha abazaba bagize akanama nkemurampaka. Ariko aba-judges ntabwo bazavunga ngo uyu muntu yifashe amajwi nabi ngo yakoresheje telefoni ye cyangwa undi yakoreye muri studio, ibyo ntabwo bazabyitaho. Icyo bazitaho ni iby'umuntu yaririmbye.'

Iri rushanwa rigabanyije mo ibyiciro bibiri; hazahembwa abantu babiri batsinze mu cyiciro cy'indirimbo zivuga ku kurwanya no gukumira akarengane. Izi ndirimbo ebyiri zigomba kuba zikangurira abaturage kwirinda akarengane no kumenya amategeko abarengera.

Hari n'icyiciro cy'indirimbo ebyiri zivuga ku kurwanya no gukumira Ruswa. Izi ndirimbo zigomba kuba zivuga byihariye kuri iyi ngingo.

Mu cyiciro cy'indirimbo zikangurira abaturage gukumira no kurwanya akarengane; uwa mbere azahembwa ibikoresho bya miliyoni 2 Frw n'aho uwa kabiri azahembwa 1500,000 Frw.

Uwa mbere mu cyiciro cy'indirimbo zo gukumira no kurwanya Ruswa azahembwa ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 2 Frw. Umuhanzi azahitamo ibikoresho ashaka kugurirwa byaba iby'umuziki cyangwa se ibindi.

Uwa kabiri muri iki cyiciro azahembwa ibikoresho bifite agaciro ka 1500,000 Frw. Nawe azahitamo ibikoresho bazamugurira. Bivuze ko iri rushanwa rizahemba miliyoni 7 Frw.

Ibihangano by'abahanzi bane bazatsinda, Urwego rw'umuvunyi ruzabikoresha mu buryo bw'amajwi n'amashusho. Ruzishyura buri kimwe kizagenda kuri iyi ndirimbo n'abahanzi nabo bazahabwa buri kimwe bazakenera kugira ngo izi ndirimbo zizatunganywe. Nta burenganzira umuhanzi azaba afite kuri iyi ndirimbo kuko bizahita bijya mu maboko y'Urwego rw'Umuvunyi.

Abahanzi bashaka guhatana muri iri rushanwa bazohereza amajwi (Audio) n'amagambo (Script) by'indirimbo bahanze ku rwego rw'umuvunyi bifashishije Email: ombuds [email protected] cyangwa kuri WhatsApp nomero 078 38 46518 bitarenze ku wa 15 Werurwe 2021.


Urwego rw'Umuvunyi rwahamagariye abahanzi kwitabira irushanwa ku ndirimbo zikangurira kurwanya no gukumira akarengane n'izikangurira kurwanya ruswa



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103132/urwego-rwumuvunyi-rwateguriye-abahanzi-amarushanwa-bazahembwa-miliyoni-7-frw-103132.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)