Urwibutso rwa Jenoside rwabaye agatereranzamba mu Ruhango: Meya n'abarokotse bararebana ay'ingwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuva muri Mata 2020 abacitse ku icumu bo mu Byimana ho muri Ruhango ntibahwemye kugaragaza akababaro baterwa no kubona imibiri y'ababo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yarataburuwe igakurwa aho yari isanzwe ishyinguwe mu cyubahiro, igashyirwa mu cyumba cy'Umurenge wa Byimana.

Ni nyuma y'uko Urwibutso rwa Byimana rwangiritse bitewe n'isuri ituruka mu bice byegeranye narwo yasenye ibikuta yinjira mu rwibutso, ibi bikiyongeraho no kuba ubwarwo rudasakaye.

Mu gihe hari hitezwe isanwa ry'urwibutso ndetse no kubaka imirwanyasuri hafi yarwo yayobora amazi y'imvura mu zindi nzira zabugenewe, ubuyobozi bw'Akarere ka Ruhango, by'umwihariko Meya Valens Habarurema, yategetse ko urwo rwibutso aho gusanwa, rusenywa burundu ndetse imibiri irurimo ikimurirwa mu Ruhango.

Iri tegeko rya Meya Habarurema kwashavuje abacitse ku icumu ba Byimama ku buryo umwuka mubi kuri ubu wamaze gufata indi ntera nyuma yo kubona umwaka wenda kwirenga ibintu bikomeje kuba agatereranzamba.

Uru rwibutso ruherereye mu Mudugudu wa Rugerero, Akagari ka Kamusenyi, mu Murenge wa Byimana, Akarere ka Ruhango, rwahubatswe mu 1999, ruruhukiyemo imibiri y'Abatutsi basaga 2006, bakuwe mu byobo byo muri aka gace.

Muri Gashyantare 2020, Komite Nyobozi yafashe icyemezo cyo kuvana imibiri mu Rwibutso rwa Byimana ikajyanwa muri Ruhango. Iki cyemezo cyamenyeshejwe abafite ababo baruhukiye mu Rwibutso rwa Byimana.

Ku rundi ruhande ariko ibyari bigiye gukorwa n'ubuyobozi binyuranyije n'Itegeko rivuga ko kugira ngo habeho igikorwa cyo kwimura imibiri, hagomba kubaho ubwumvikane hagati y'ubuyobozi n'abahagarariye imiryango ishyinguwe mu rwibutso rwa mbere.

Iteka rya Perezida rishyiraho uburyo bwo guhuriza hamwe inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi rivuga ko urwibutso rwimurwamo imibiri igihe inzibutso zegeranye kandi zihuje amateka, icyo gihe rumwe rwimurirwa mu rundi nk'igihe zose ziri mu murenge umwe.

Ikindi ni uko kugira ngo imibiri yimurwe biba ari igihe ari ahantu hashyinguye imibiri itagera ku 1 000, icyo gihe iba ari imva ntabwo aba ari urwibutso. Urwibutso rwa Byimana rwo ruruhukiyemo abantu basaga 2 006, abarimo ni imibiri y'abakuwe mu byobo byo mu yahoze ariko Komini Mukingi.

Ahubatse uru rwibutso ni mu gace k'ahazwi nko mu 'Imanyuriro' hafite amateka akomeye cyane y'uko uretse kuba hariciwe Abatutsi benshi, ariko na mbere ya Jenoside mu myaka ya za 1959 na 1973, Abatutsi baho batigeze bagira amahoro.

Aha hantu hafite amateka kandi y'uko muri aka gace ariho hafatwa nk'itangiriro ry'itegurwa ry'umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ariho Paremuhutu isa n'iyatangiriye.

Ibi ariko bikanahuzwa n'uko ari ho bivugwa ko Perezida Mbonyumutwa Dominique yakubitiwe urushyi rwakurikiwe n'itangira ry'umugambi wari waranogejwe wo kwica, no gusenyera, gutwikira no kumenesha Abatutsi.

Agahinda k'abafite ababo baruhukiye muri uru rwibutso

Bamwe mu barokotse baganiriye na IGIHE bagaragaje ko mu gihe Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango yababwiraga ko imibiri igomba kwimurirwa mu Rwibutso rwa Ruhango, yabijeje ko abatazajya babona ubushobozi bwo kuva mu Byimana bajya Ruhango bazajya bahabwa imodoka zibagezayo mu gihe cyo kwibuka.

Mugabo Pio avuga ko kuva mu 2018, bakomeje kugaragariza Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens ko amateka y'aka gace gafite amateka yihariye batifuza ko yazasibangana.

Ati 'Turamubwira duti aha hantu n'ubwo amateka yaho wowe utayasobanukiwe, twayagusobanurira. Kuko aha hantu ipfundo ryazanye ubwicanyi mu Rwanda n'ingengabitekerezo kugeza Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 , ni aha byatangiriye.'

Yakomeje agira ati 'Aha hantu nk'uko nkubwira ngo ni izingiro ry'impirimbanyi ya Demokarasi kuva mu 1959, ni ukuvuga ngo Umututsi wari ubaye hano wese yabagaho atoragurwa, ahigwa bukware muri ibyo byose kugeza mu 1994.'

Ibivugwa na Mugabo bishimangirwa na Ndahimana Joseph uvuga ko 'Twasabaga akarere ko batugenera ingengo y'imari izubaka uru rwibutso natwe tukabigiramo uruhare kuko dufitemo abacu kandi ntabwo twifuza ko aya mateka azasibangana.'

Yakomeje agira ati 'Turasaba ubuvugizi na Perezida wa Repubulika yashaka akabimenya akaza akareba amateka ya Byimana, akadufasha tugasigasira amateka ya Byimana, Manyuriro ntihinduke, Bukomero aho Mbonyumutwa yakubitiwe bikaba intandaro yo kuvuga ngo umuntu akubiswe urushyi aha ngaha byumvikaniye muri Ndiza, ntabwo bibaho ibyo ni urwitwazo rwo kumara abantu. Amateka yacu nibayasigasire noneho tuzabone ibyo tuzabwira abana bacu.'

Nzayisenga Anaclet ufite umubyeyi we, bakuru be, abana be n'abandi bavandimwe bo mu muryango we baruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Byimana, avuga ko bifuza ko nk'abantu bamaze kugera mu za bukuru batazabona ubushobozi n'imbaraga zo kujya kwibuka mu Ruhango cyangwa ahandi kure.

Yakomeje agira ati 'Ikindi hano hari ibigo by'amashuri biza kwibukira kuri uru rwibutso, abanyeshuri n'abakiri bato bakamenya amateka. Ikindi ugasanga cya kimenyetso cyerekana ko abantu bamaze gushira, urubyiruko ni rwo rugomba kwigishwa ariko urwibutso nirwimurwa ntabwo twabona icyo dushingiraho tubigisha amateka.'

Haba hari ikibyihishe inyuma?

Mugabo avuga ko Meya Habarurema yavuze ko imwe mu mpamvu zatuma yimura iyi mibiri ikavanwa mu Rwibutso rwa Byimana ikajyanwa mu rwa Ruhango ari uko 'rutari rwuzura'.

Mu zindi mpamvu zakunze gutangwa n'Ubuyobozi bw'Akarere ka Ruhango nk'icyatuma imibiri iruhukiye muri uru rwibutso yimurwa, harimo ivuga ko ruri mu gishanga.

Muri Nyakanga 2020, Umuryango Uharanira Inyungu z'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibuka, wajyanye umwubatsi wayo ahura n'uw'akarere kugira ngo barebere hamwe uko babona inyigo y'uko rwasanwa cyangwa hakubakwa urushya.

Iyi nyigo yagaragaje ko aho hantu atari mu gishanga, ikavuga ko urwibutso rugomba gusanwa, bakongera kubaka imva nshya, igatwikirwa, urukuta rw'amazina rugashyirwaho kandi ahari umusaraba ukavaho hakajyaho urumuri rw'icyizere.

Mugabo avuga ko 'Ubu rero kugeza kuri iyi saha dutegereje indi nama yo kugira ngo twumve icyo ashobora kutubwira kubera ko twamaze kubona ibisubizo byo muri laboratwari [bigaragaza ko aha hantu atari mu gishanga], nitwe twiyishyuriye ibihumbi 700 Frw kuko yatubwiye ko akarere katabasha kwerekana icyo ayo mafaranga yaba agiye kumara.'

Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, aherutse kubwira IGIHE ko ibintu byose byagiye bikorwa kuri uru rwibutso byaganiriweho ndetse hakaba hateganyijwe inama izafatirwamo umwanzuro wa nyuma.

Yagize ati 'Ikiriho gikomeye ni uko turacyaganira n'abarokotse Jenoside bo mu Byimana, ibyakozwe byose twari twabyumvikanyeho, ikijyanye n'ikizakurikiraho tuzacyumvikanaho. Ukuri ni uko tukibiganiraho byombi".

Yakomeje agira ati 'Byaba ari ibyakozwe mbere twabiganiriyeho n'ikizakurikiraho twashyizeho komisiyo ihuriweho, ndetse ni yo izatubwira ibyagezweho muri iyo nama ari nayo tuzaganiriramo ku gikurikiraho. Icyemezo kizafatwa kizamenyekana uwo munsi turi kumwe na bo.'

Ku rundi ruhande ariko mu cyumweru gishize, Meya Habarurema yari yavuze ko hari inama iteganyijwe yo kwemeza ibyavuye mu kazi ka Komisiyo yari yashyizweho ngo yige byimbitse ku cyakorwa ku Rwibutso rwa Byimana.

Mugabo Pio umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Ruhango avuga ko ubuyobozi bw'akarere bwakomeje kubatera umugongo ku busabe bwo gusanirwa urwibutso
Ndahimana Joseph avuga ko bifuza ko amateka akomeye yo mu Byimana atazasibangana
Nzayisenga Anaclet afite umubyeyi we, bakuru be, abana be n'abandi bavandimwe bo mu muryango we baruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Byimana
Urwibutso rwa Byimana rwangiritse bitewe n'isuri ituruka mu bice byegeranye narwo
r



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urwibutso-rwa-jenoside-rwabaye-agatereranzamba-mu-ruhango-meya-n-abarokotse

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)