Urwishe ya nka ruracyayirimo! Hubert Védrine yatannye mu gusubiza uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside -

webrwanda
0

Védrine w’imyaka 73 yabigarutseho mu gitondo cyo kuri uyu wa 24 Gashyantare 2021, aganira n’umunyamakuru Renaud Blanc mu kiganiro cyanyuze kuri Radio Classique.

Muri iki kiganiro, umunyamakuru yibanze ku kubaza Védrine ibyerekeye igitabo cye “Dictionnaire amoureux de la géopolitique’’ kivuga ku mateka y’abantu n’ibintu bitandukanye.

Iki gitabo cy’amapaji 372, cyibanda ku buzima bwa politiki y’Isi kuva mu bihe byashize, uko ibihugu bihanganye n’icyorezo cya COVID-19, imibereho y’abayobozi bakomeye ku Isi barimo Joe Biden, Vladimir Putin; ibyaranze ubutegetsi bwa Barack Obama n’ibindi.

Mu kiganiro cy’iminota 17 n’amasegonda 28 yatumiwemo, umunyamakuru yamubajije ku ngingo itavugwaho rumwe ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Icyo kibazo yagishingiye ku ngingo ebyiri zikomeye yagaragaje ko zitavugwaho rumwe zirimo ishinja u Bufaransa uruhare muri Jenoside n’ivuga ku kuba buhakana ibyo birego.

Mu kumusubiza, Védrine yagize ati “Birahari mu itangazamakuru, muri za kaminuza, mu bashakashatsi. Hari amatsinda y’abantu yavuze, ku bayobozi ba Kigali badahwema kugaragaza ko kwibuka Jenoside atari ukuzirikana ihanurwa ry’indege yarimo abaperezida babiri, rifatwa nk’imbarutso y’ubwicanyi bwahindutse Jenoside mu 1994.’’

Kimwe na Védrine, abashaka guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi bagaragaza ko ihanurwa ry’indege y’uwari Perezida w’u Rwanda, Juvénal Habyarimana yari inarimo uwari Perezida w’u Burundi, Cyprien Ntaryamira, ari ryo ryabaye imbarutso ya Jenoside mu gihe amateka yerekana ko yateguwe by’igihe kirekire kugeza ishyizwe mu bikorwa.

Amagambo yatangajwe na Hubert Védrine yafashwe nk’uburyo bwo gukomeza guhakana uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko bisanzwe ari umurongo we.

Umunyamategeko w’Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bufaransa, Me Richard Gisagara, abinyujije ku rukuta rwa Twitter, yavuze ko ibyatangajwe na Védrine bidakwiye.

Yagize ati “Hubert Védrine watumiwe kuri @radioclassique muri iki gitondo: [yavuze ko] i Kigali twizihiza/twibuka ihanurwa ry’indege yaguyemo abaperezida babiri. Ntibyumvikana. #RenaudBlanc [umunyamakuru] yamuretse akomeza kwamamaza inyandiko zihakana atamubajije icyagaragajwe nk’ukuri ku ruhare rwe.’’

Ubu butumwa bwe bwatanzweho ibitekerezo n’abantu batandukanye bagaragaza ko Hubert Védrine asanzwe mu murongo wo guhakana.

Bayingana Aimable yagize ati “Hubert Vedrine ni umuhakanyi uzwi. Kuri we, ntitwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kuko atizera ko yabayeho.’’

Alain Ngirinshuti na we yagize ati “Birababaje cyane.’’

-  Védrine ashinjwa uruhare mu gushyigikira abakoraga Jenoside

Védrine yabaye Umunyamabanga Mukuru wa Elysée, Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa ku bwa François Mitterrand, nyuma aba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.

Mu 2015 ni bwo zimwe mu nyandiko zigaragaza ibikorwa by’u Bufaransa mu Rwanda hagati ya 1990-1994 zasohowe ariko nyuma biza kugaragara ko ari inyandiko zidateje ikibazo zashyizwe ahabona.

Muri Revue XXI, Védrine afatwa nk’uwatambukije amabwiriza yo guha intwaro abakoraga Jenoside. Umukozi winjiye mu nyandiko z’u Bufaransa yavuze ko mu bikarito yabonye harimo iriho ko “hakenewe kugendera ku mabwiriza yatanzwe”, ni ukuvuga guha intwaro Abahutu, yasinywe na Hubert Védrine ubwe.

Avuga ko yongeye agafunga ibikarito ariko ngo “bizaba ikibazo gikomeye ku bantu bagarukwaho igihe cyose izi nyandiko zizagaragarira.”

Mu byashyizwe ahabona, hanashingirwa ku nyandiko y’Ibiro Ntaramakuru Reuters yo ku wa 6 Nyakanga 1994, yavugaga ko “Paris yiteguye guta muri yombi abagize guverinoma y’agateganyo” bari bamaze kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bari bageze mu gice cyagenzurwaga n’Ingabo z’Abafaransa.

Nyamara inyandiko nayo yabonywe iriho n’umukono wa Hubert Védrine, igaragaza ko uwo mwanzuro utigeze ufatwa. Igaragaza ko Mitterand yabisomye ariko mu mukono we, Védrine ati “Ntabwo ari byo byavuzwe kwa Minisitiri w’Intebe.”

Umufaransa Hubert Védrine yagawe ku magambo yatangaje yumvikana apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)