Lt Gen Jacques Musemakweli wari Umugenzuzi Mukuru wa RDF yitabye Imana azize uburwayi. Amakuru y'urupfu rwa Lt Gen Musemakweli yamenyekanye mu ijoro rishyira uwa Gatanu tariki ya 12 Gashyantare 2021.
Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda, Lt Col Ronald Rwivanga, yabwiye ibinyamakuru bitandukanye ko ayo makuru ari yo.
Abantu batandukanye ku mbuga nkoranyamabaga bakomeje gutangaza ubutumwa bw'akaabaro bagaruka k'uburyo uyu musirikare mukuru mu ngabo za RDF, Lt Gen Jacques Musemakweli yari Umugabo ushishoza kandi w'inyangamugayo, mu butumwa batambutsaga hirya no hino bakaba bamwifurizaga kugira iruhuko ridashira
Lieutenant General Jacques Musemakweli yagizwe Umugenzuzi w'Ingabo z'igihugu, tariki 9 Mata 2018, avuye ku mwanya w'Umugaba Mukuru w'Inkeragutabara. Yabaye umukuru w'ingabo zirinda Perezida. Yanamenyekanye cyane mu Buyobozi bukuru bw'ikipe ya APR FC hafi imyaka 7 aho yaje gusimburwa n'uwari umwungirije mu minsi ishize ariko Maj Gen Mubarak Muganga, APR FC ikaba yamaze nayo gusohora ubutumwa bw'akababaro bwihanganisha inshuti n'Umuryango wa Nyakwigendera
Lt Gen Musemakweli akaba yaranabaye Umugaba Mukuru w'Ingabo zirwanira ku Butaka, avuye ku buyobozi bw'Ingabo zishinzwe kurinda Umukuru w'Igihugu mu 2016.
Imana imwakire mu bayo
Â
The post Uwari Umugenzuzi Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Â Lt Gen Jacques Musemakweli yitabye Imana appeared first on RUSHYASHYA.