Mu minsi ishize twababwiye inkuru y'umwana w'umukobwa w'imyaka 15 y'amavuko witwa Ishimwe Josiane wari ufite uburwayi bukomeye butuma atava aho yari aryamye ndetse n'umubiri we ukaba wari warafashe ku gisasiro yari aryamyeho dore ko yari amaze hafi umwaka wose aryamye ahantu hamwe. Iyi ni inkuru dukesha Afrimax Tv. Bwa mbere ubwo Afrimax Tv yasuraga Nyirakuru wa Josiane ari nawe ubana na Josiane agakurikirana ubuzima bwe bwa buri munsi, yagaragaje agahinda kenshi n'intimba afite kubera umwuzukuru we ufite uburwayi bukomeye icyo gihe yaraturitse ararira asaba abagiraneza ko bamufasha akabasha kuvuza umwuzukuru we. Ntibyateye kera kuko uyu mubyeyi yabonye abagiraneza batandukanye bamutera inkunga kuri ubu Josiane yajyanywe ku bitaro aho arimo kwitabwaho n'abaganga.
Ubwo Afrimax Tv yamusuraga bwa kabiri, uyu mubyeyi yagaragaje ibyishimo byinshi yatewe no kuba yarabonye abagiraneza n'abaterankunga batandukanye bakamufasha akaba yarabashije kujyana umwuzukuru we kwa Muganga. Â Uyu mubyeyi yashimye Imana cyane anashimira Afrimax Tv yamukoreye inkuru yabashije gutuma abona ubufasha akabasha kujyana Josiane kwa muganga. Nubwo Josiane ari kwa muganga ariko nyirakuru we yavuze ko hari ubundi bufasha akeneye bwo kumuvuza akabasha gukira burimo kugura imiti n'ibindi bikenerwa bityo akaba yongeye gutanga numero ye ya telefone (0789020919) ku bashaka kumuvugisha no kumuha ubundi bufasha.