Waruziko hari utuntu duto 10 watunguza umukunzi wawe kuri Saint Valentin nta n'igiceri cy'ijana bigusabye? – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunsi w'abakundana ( Saint Valentin) ntuvuga gutanga impano zihenze gusa, ahubwo ni n'umwanya wo gukora utuntu dutandukanye twereka uwo ukunda ko umuhoza ku mutima.

Muri iyi nkuru twaguteguriye bimwe mu bintu ushobora gukora bigashimisha ndetse bikanatungura umukunzi ku munsi wa Saint Valentin nta n'igiceri bigusabye:

1. Mubwire akajambo k'urukundo

Wirindira umunsi nyirizina wa Saint Valentin, ahubwo fatirana umukunzi wawe buri munsi w'icyumweru cya Saint Valentin, umwandikire utugambo twiza, uduhishe mu myenda ari bwambare, mu isakoshi ari bwitwaze n'ahandi, kandi ukomeze umwereke amarangamutima umufitiye.

2. Murebe icyoroshye/ Indoro y'urukundo

Itegereze mumaso umukunzi wawe nkaho ariwe ikibasumba Ku isi. Ibi bizashimisha umukunzi wawe kuko azabonako umwitayeho.

3. Tegura umugoroba udasanzwe

Gerageza uhindure uko wateguraga amafunguro y'umugoroba n'icyo kunywa hanyuma muyasangirire hamwe. Ibi byishimo bizabaherekeza bibageze mu ijoro ry'urukundo!

4. Musohokane byoroheje

Birashoboka ko umukunzi wawe atabonye uko musohokana kubera impamvu zitandulanye. Mutungure umusohokane ahantu horoheje ndetse atigeze anatekereza. Bizamufasha kwishimira ko umuzirikana.

5. Mukorere massage

Mutungure umusabe kumukorera massage. Nubwo utari inzobere muri ikigikorwa, gerageza kumukandisha intoki zawe witonze kuburyo azazumva nka karese  kurenza uko yabyita massage. Bizarushaho gutuma akwibonamo.

6. Mushakire uruhushya rutunguranye

Niba uzi umukoresha w'umukunzi wawe, ushobora kumusabira uruhushya we atabizi kugirango mwirirwane ubone uko umukorera ibimuryohera kuri st Valentin.

7. Muhe igihe gihagijeje cyo kuruhuka

Musige mu buriri agisinziriye, umutegurure ifunguro rya mugitondo asanzwe akunda cyane. Siga umwandikiye ubutumwa umwifuriza kuryoherwa ndetse  n'umunsi mwiza mbere yuko ujya kukazi.

8. Mutegurire amafunguro asanzwe akunda cyane

Gerageza kuva mubyabaye akamenyero. Tegurira umukunzi wawe amafunguro akunda kurusha andi, nibiba nangombwa uyamutunguze mu cyumba cye. azarushaho kubonako umwitayeho.

9. Tekereza ku bijyanye n'imibonano mpuzabitsina

Ganiriza umukunzi  wawe icyo yifuza cyatuma imibonano mpuzabitsina  yanyu irushaho kuza kuba myiza nka pozisiyo yishimira n'ibindi.

10. Mwumvishe uturirimbo twiza

Ushobora kumutungura umuha uturirimbo twiza kuri telefone ye, tuzamufasha guhora agutekereza igihe arimo kutwumva.

Like this:

Like Loading...



Source : https://yegob.rw/waruziko-hari-utuntu-duto-10-watunguza-umukunzi-wawe-kuri-saint-valentin-nta-nigiceri-cyijana-bigusabye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)