Wenda icyo gihe ntabwo abantu babyumvaga – Mashami Vincent #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Mashami Vincent avuga ko nyuma yo kunganya n'ikipe ya Maroc benshi mu banyarwanda batabyumvaga ariko nyuma y'uko itwaye igikombe babonye ko inota rimwe bayikuyeho rihagije.

Uyu munsi hari habaye ikiganiro n'itangazamakuru, hagarukwa ku rugendo rw'ikipe y'igihugu Amavubi muri CHAN 2020 yabereye muri Cameroun aho yagarukiye muri ¼ cy'iri rushanwa.

Mashami yasobanuye byinshi ku myiteguro y'ikipe y'igihugu ndetse akomoza umukino ku mukino.

Avuga ko ari amahirwe kuba baranganyije na Uganda umukino ufungura irushanwa byabafashije cyane kuko iyo bawutsindwa byari kuba bibi.

Ku mukino wa Maroc na wo banganyije 0-0, umutoza Mashami yavuze ko abantu nyuma y'uyu mukino abantu batabyumvaga ariko nyuma yo gutwara igikombe ndetse u Rwanda kikaba ari cyo gihugu cyonyine kitigezwe gitsindwa na Maroc babyumvise.

Ati'twaganyije na Maroc. Wenda icyo gihe ntabwo abantu babyumvaga ariko Maroc yitwaye neza, urebye uko yitwaye mu mikino ikurikiyeho mu by'ukuri biraduha icyizere ku ikipe yacu.'

Maroc yatwaye igikombe itsinze imikino yayo yose uretse Amavubi banganyije 0-0. Batsinze Togo 1-0, batsinda Uganda 5-2. Muri ¼ batsinze Zambia 3-1, ½ batsinda Cameroun 4-0 ku mukino wa nyuma batsinda Mali 2-0.

Yavuze kandi ko bababaye gusezererwa kuko ikipe yari afite itari ikwiriye kuviramo muri ¼ cya CHAN batageze ku mukino wa nyuma.

Ati'Ntabwo ndibusubire ku mvune, sindi busubire ku ikarita ya Olivier buri umwe afite uko yabibonye gusa icyo navuze ni uko tutari ikipe ibereye kugarukira hariya, nibyo twabwiraga abakinnyi twababwiraga ikipe dufite igomba kubona ibirenze ibyo twabonye ariko niko umukino wagenze.'

Yavuze ko ari ibyagenze neza cyangwa ibataragenze neza ari amasomo akomeye bakuyemo azabafasha mu marushanwa ari imbere.

Mashami Vincent avuga ko ibyabaye ku mukino wa Maroc benshi batabyumvaga



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/wenda-icyo-gihe-ntabwo-abantu-babyumvaga-mashami-vincent

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)