Umusore witwa Andy Bennett yatunguye umukunzi we ajya ku mucanga wo mu gace atuyemo awandikaho ngo 'wakwemera gushyingiranwa nanjye?.'
Uyu mugabo wari usanzwe akora mu by'amazi w'imyaka 40,yari yarateguye kuzambikira impeta umukunzi we mu Butaliyani ariko yahisemo kumutungura akoresheje uyu mucanga wo mu gace k'iwabo ahitwa Exmouth mu Bwongereza.
Abaturanyi ba bwana Andy,bakomye amashyi menshi ubwo uyu mukunzi we Hollie Corrick w'imyaka 42,yamwemereraga kumubera umugore.
Uyu mugabo yagombaga kwambikira impeta uyu mukunzi we ahitwa Amalfi mu Butaliyani ariko uyu mupangu wakomwe mu nkokora na Covid-19.
Uyu mugabo wari wateguye cyane,yakoresheje indirimbo 'Little Things' ya Ed Sheeran ubwo yari ateye ivi.
Aba bombi bahisemo kuzakora ubukwe umwaka utaha kubera ko nta cyizere cy'uko Covid-19 izarangira vuba bafite.