Umuhanzi Yvan Buravan avuga ko Imana imutije ubuzima ndetse ikanabyemera yazakora ubukwe ku myaka 30 y'amavuko.
Uyu muhanzi ni umwe mu bakunzwe cyane mu Rwanda mu ndirimbo z'urukundo, akaba yaravutse mu 1995 akaba afite imyaka 26.
Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI, Yvan Buravan avuga ko abantu bamaze iminsi bamubaza igihe azakorera ubukwe, ni mu gihe yumva hakiri kare, gusa ngo nawe yatangiye kubitekereza.
Ati'Abantu benshi muri iyi minsi basigaye bibambaza cyane(â¦) Ikintu gihari bakeneye kumenya ubukwe igihe kizagera mbukore. Njye mpora nifuza ko nko ku myaka 30 nabukora ariko uwo ni njyewe, ni icyifuzo byanjye kandi kuba ndi aha uyu munsi sinari nziko nzahaba, ntegereje ko Imana izabyemera cyangwa izambwira ngo mbe ntegereje gato cyangwa mbere yaho.'
Uyu muhanzi utarigeze yumvikana cyane mu nkuru z'urukundo cyane ko n'inshuro yagiye abibazwa yahakanye ko nta mukunzi afite, kuri iyi nshuro abajijwe kuri fiancé we yirinze kugira icyo abitangazaho.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/yvan-buravan-yavuze-ku-gihe-azakorera-ubukwe-video