Zari Hassan yagarageje isura y'umukunzi we mushya ku munsi w'abakundanye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo kugenda agaragaza ibice bice by'amafoto y'umukunzi we mushya, Zari Hassan ku munsi w'abakundanye yahishuye isura y'uyu mukunzi we.

Mbere y'iminsi mike ngo umunsi w'abakundanye ugere, Zari Hassan wahoze akundana n'umuhanzi Diamond banabyaranye abana 2, yatangaje ko ari mu rukundo rushya n'umusore yise Dark Stallion.

Ku Cyumweru tariki ya 14 Gashyantare ku munsi w'abakundanye, Zari Hassan abinyujije ku rukuta rwa Instagram yerekanye isura y'uyu musore yihebeye yise Dark Stallion.

Nyuma yo gutangaza ko afite umukunzi mushya, Zari yatangiye kwibasirwa n'abantu bamubwira ko n'ubundi batazarambana bizamera nk'abo batandukanye.

Zari Hassan akaba yarabahaye gasopo, yagize ati"Abantu benshi bababaye bifuza kukubona muri group yabo ya WhatsApp. Ndakwinginze ntumbarire muri urwo rwego. Nahakanye kuba umwe muri mwe. Ibyishimo biba hano. Niba bizarangira mu marira bireke bibe, mwe muzahomba iki?'

Zari Hassan w'abana 5, nyuma yo gutandukana na Diamond muri 2018, yongeye kumvikana mu rukundo ubwo yavugaga ko ari kumwe na King Bae, na we baje gutandukana kuko uyu musore ngo yamweretse ko ari umukire kandi nyamara ibyo yakoreshaga byose byari ibitirano.

Zari Hassan yagiye agaragaza ibice bice by'amafoto ye n'umukunzi we mushya
Zari Hassan n'umukunzi we mushya Dark Stallion yamugaragaje ku munsi w'abakundana



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/zari-hassan-yagarageje-isura-y-umukunzi-we-mushya-ku-munsi-w-abakundanye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)