Umuherwekazi w'umugande wibera muri Afruika y'Epfo, Zari Hassan yatanze gasopo ku bantu bakomeje kuvuga ko n'ubundi we n'umukunzi we mushya batazarambana bizarangira mu marira, yabasabye kureba ibibareba kuko n'ubundi nibatandukana ntacyo bazahomba.
Zari Hassan aherutse gutangaza ko ubu ari mu rukundo rushya n'umusore yise Dark Stallion, abantu bakomeje kugenda bamushotora ko na we batazarambana nk'uko byabaye kuri King Bae.
Abinyujije kuri Instagrm Stories, Zari yiyamye abakomeje kumutega iminsi cyane ko nanatandukana na we ntacyo bazahomba.
Ati'Abantu benshi bababaye bifuza kukubona muri group yabo ya WhatsApp. Ndakwinginze ntumbarire muri urwo rwego. Nahakanye kuba umwe muri mwe. Ibyishimo biba hano. Niba bizarangira mu marira bireke bibe, mwe muzahomba iki?'
Iyi post yayikurikije indi bigaragra ko uyu musore amufashe ikiganza agira iti'ntumvunire akaboko kanjye gato, ndavuga wowe mukunzi, mwite Dark Stallion.'
Amaze iminsi agaragaza ko ari mu rukundo, gusa isura y'umukunzi we arayihisha ntabwo akunda kuyigaragaza.
Zari Hassan w'abana 5, nyuma yo gutandukana na Diamond muri 2018, yongeye kumvikana mu rukundo ubwo yavugaga ko ari kumwe na King Bae, na we baje gutandukana kuko uyu musore ngo yamweretse ko ari umukire kandi nyamara ibyo yakoreshaga byose byari ibitirano.
Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/zari-hassan-yatanze-gasopo