Zipline ni ikigo cyifashisha ikoranabuhanga ry'utudege duto tutagira abapilote (drones) mu gutwara amaraso hirya no hino mu bitaro n'ibigo nderabuzima byo mu Rwanda, biri ahantu kure bigoye ko hagera imodoka mu buryo bworoshye, cyangwa se ayo maraso akaba akenewe mu buryo bwihutirwa mu rwego rwo kurokora ubuzima bw'umuntu.
Magingo aya, iki kigo cyatangiye gukorera mu Rwanda mu 2016 ari na ho ha mbere ku Isi cyahereye, gifite ibyicaro bibiri i Kayonza n'i Muhanga, ndetse kikaba gitanga serivise zacyo mu bigo nderabuzima 260, mu gihe intego ari ukugera ku bigo nderabuzima 700 mu gihe kiri imbere.
Amakuru avuga ko iki kigo kiri mu myiteguro ikomeye y'uburyo gishobora kuzageza inkingo za Coronavirus aho zizaba zikenewe, bigakorwa nk'uko bikorwa mu gutwara amaraso hirya no hino mu gihugu.
Kugeza ubu, iki kigo kirimo guhugura abakozi bacyo ku buryo bwo kuzatanga izi serivise zo gukwirakwiza inkingo igihe zizaba zigeze mu Rwanda. Barimo kandi kubaka ibikorwaremezo birimo firigo zikonjesha inkingo, mu rwego rwo kwitegura ku buryo bazajya banabika inkingo bazatanga hirya no hino mu gihugu.
Israel Bimpe, Umuyobozi Mukuru wa Zipline ku rwego rwa Afurika, yabwiye The New Times ko imyiteguro bayigeze kure ku byicaro byabo byombi, igisigaye gusa akaba ari ukumvikana n'inzego za Leta kugira ngo bazatangire ibi bikorwa mu gihe inkingo zizaba zigeze mu Rwanda.
Yagize ati "Dufitanye imikoranire myiza n'Ikigo cy'Igihugu cy'Igihugu Gishinzwe iby'Indege za Gisivili (RCAA) mu kutwemerera imihanda mu buryo bwihuse, ibyo ntitubishidikanyaho. Zipline itwara ingano nto y'ibikenewe, igafasha ahantu hadafite ububiko buhagije. Bimwe mu bitaro bigira ububiko buhagije ibindi ntibibugire. Zipline ishobora kubagezaho ibyo bakeneye, igihe babikeneye mu ngano babishakamo".
Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe iby'Indege za Gisivili (RCAA) ni cyo giha Zipline uburenganzira ku mihanda yo mu kirere ikoreshwa n'utudege twa Zipline, mu rwego rwo kwirinda ko habaho impanuka zo mu kirere.
Ibyicaro bya Zipline bifite ubushobozi bwo gutanga serivise amasaha 24 ndetse buri masaha 12, utudege 150 tugurukana amaraso tuyajyanye aho aba akenewe mu gihugu.
Nyuma yo kubona uburyo iri koranabuhanga ryatanze umusaruro mu Rwanda, ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Ghana byamaze kwegera Zipline kugira ngo batangire gukorana na bo muri serivise zo gukwirakwiza ibirimo amaraso n'imiti bikenerwa cyane kwa muganga hifashishijwe utudege tutagira abapilote.