Ibyo byasabwe ubwo iyo nteko yari iteranye ku wa Gatatu tariki 3 Werurwe 2021 hifashishijwe ikoranabuhanga, nyuma yo kugezwaho raporo ya Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano igaruka ku isuzumwa ry’imicungire ya Army Shop.
Inteko yemeje iyo raporo ndetse ishima ibiyikubiyemo, ariko isaba ko amashami ya Army Shop 15 ahari kugeza ubu yakongerwa.
Mu butumwa Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, yashyize kuri Twitwer, yagize iti “Inteko Rusange yemeje raporo ya Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano ku isuzumwa ry’imicungire y’Ihahiro ry’Ingabo na Polisi by’u Rwanda, ishima ibimaze gukorwa, isaba ko ryakongera amashami.”
Army shop yashyizweho n’iteka rya Minisiriri w’Intebe ku wa 8 Nzeri 2011, hagamijwe korohereza Ingabo, Abapolisi, Abacungagereza, n’imiryango yabo [abo bashakanye cyangwa abana] kugura ibikoresho by’ibanze n’ibiribwa mu buryo bworoshye kandi bibahendukiye. Mu 2018 abacungagereza nabo bongewe ku barebwa n’iryo hahiro.
Umuyobozi wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, Rwigamba Fidèle, aherutse kubwira The New Times ko abakora mu nzego zirebwa n’iryo hahiro bahembwa amafaranga atari menshi kandi ugasanga bakunze kuba kure y’imiryango yabo, bityo rikaba ryitezweho gufasha imiryango yabo ntiyicwe n’inzara.
Army shop kugeza ubu igurirwamo ibikoresho by’isuku, ibyo mu gikoni n’ibiribwa bica mu nganda nk’umuceri, amavuta, ifu, amata, imitobe n’ibindi.
Ibiciro byabyo biba biri hasi ugereranyije no ku isoko risanzwe. Umwe mu barihahiramo yavuze ko nk’ikintu kigurishwa ikilo 1000 Frw, “ho usanga kigura 600-650 Frw”.