Ni igikorwa cyatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Werurwe 2021, mu turere twa Nyamagabe, Burera, Kirehe na Nyamasheke, kikaba kizakomereza mu tundi turere mu minsi ibiri ikurikiraho.
Kiri gukorwa ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo; iy’Ubuhinzi n’Ubworozi, iy’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, iy’Ubutegetsi bw’Igihugu hamwe n’Ikigo cy’Itumanaho cya MTN Rwanda.
Abagore bari kuzihabwa ni abafashamyumvire bibumbiye mu makoperative y’ubuhinzi mu gihugu binyuze mu bukangurambaga bwa #ConnectRwanda.
Abo bagore batoranyijwe hashingiwe ku ruhare bagira mu gukangurira abahinzi kwifashisha uburyo bugezweho bwo guteza imbere ubuhinzi.
Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, igaragaza ko umufashamyumvire mu buhinzi umwe afasha abahinzi bagera ku bihumbi bine.
Izo telefone zizaborohereza kubona amakuru yerekeye ubuhinzi no kuyageza ku bahinzi bagenzi babo.
Muri ayo makuru harimo ay’iteganyagihe, ayerekeye amasoko y’umusaruro wabo n’ay’uburyo bugezweho mu kunoza ubuhinzi.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo, Ingabire Paula, yitabiriye igikorwa cyo guha abo bagore telefone mu Karere ka Nyamasheke ahatanzwe 163. Yavuze ko ubuhinzi n’ubworozi ari inkingi ya mwamba mu bukungu bw’igihugu.
Ati “Kwifashisha ikoronabuhanga mu buhinzi n’ubworozi byongera umusaruro, bikongera agaciro, n’amasoko; bityo bigafasha kuzamura ubukungu bw’igihugu. Abagore bari hejuru ya 60% bakora ubuhinzi n’ubworozi, bityo kubaha smart phones biduha icyizere ko umusaruro batangaga ugiye kwiyongera.Turashimira abafatanyabikorwa muri rusange dukomeje gufatanya muri iyi gahunda.”
Yakomeje avuga ko intego ya Connect Rwanda ari ukugira ngo Abanyarwanda bamenye ko telefone atari iyo guhamagara no kwitaba gusa, ahubwo ifite akandi kamaro yamara ibateza imbere.
Bamwe mu bagore bo mu Karere ka Nyamasheke bazihawe, babwiye IGIHE ko zigiye kubafasha byinshi birimo kugura ifumbire no gushaka amasoko y’umusaruro bahinze.
Nyiraneza Adria ati “Tugiye kujya duhamagara, tugiye kujya dutanga raporo ku gihe, tugiye kujya dushaka amasoko kure, iryo ni iterambere ry’umugore. Tugiye kujya dutuma ifumbire ku gihe maze duhinge ku gihe. Ikindi kandi abayobozi bazajya baduhamagara batubone vuba cyangwa tunandike n’ubutumwa bugufi.”
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Bayisenge Jeannette, yitabiriye igikorwa cyo gushyikiriza abagore smart phones mu Karere ka Nyamagabe ahatanzwe 106.
Yavuze ko banejejwe n’ubufatanye buri hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na MTN Rwanda mu guteza imbere abaturage.
Ati “Tunejejwe n’ubu bufatanye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na MTN bwatumye abafashamyumvire b’abagore bahabwa telefone zigezweho. Iki gikorwa kizabafasha kuguma ku ruhembe mu iterambere ry’ubuhinzi no mu mibereho myiza y’imiryango yabo.”
Umwe mu bahawe telefone witwa Mukundwa Marie, akaba ari n’Umujyanama w’Ubuhinzi mu Mudugudu wa Kabacuzi, Akagali ka Nyamugali mu Murenge wa Gasaka, yavuze ko zizabafasha kumenyekanisha ibyo bakora.
Ati “Mu gihe tugiye kureba imyaka tugasanga ifite ikibazo bizajya bitworohera kuyifotora tukayereka Agronome. Ikindi kandi hari ubwo twabaga dufite imyaka myiza tukabura uko tuyimenyekanisha. Ndagira ngo mbahe ubutumwa mugende mutubwirire Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ko ba Mutima w’Urugo bo mu Karere ka Nyamagabe tumushimiye.”
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Gérardine, yitabiriye icyo gikorwa cyo guha abagore smart phones mu Karere ka Kirehe, ahatanzwe izigera ku 131.
Yavuze ko abagore b’abafashamyumvire mu buhinzi n’ubworozi bakenera kenshi kumenya amakuru ndetse no kuyageza ku bandi kugira ngo ibikorwa bigende neza.
Ati “Izi telefone zigezweho zizaborohereza kubona amakuru akenewe ndetse no kuyageza ku bandi ku buryo bworoshye kandi vuba. Ibi bizafasha guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi.”
Bamwe mu bagore bo mu Karere ka Kirehe bishimiye ko telefone bahawe zizabafasha kumenyekanisha ubuhinzi bwabo no kubuteza imbere.
Mukeshimana Violette uba muri koperative y’ubuhinzi bw’inanasi ati “Izamfasha kumenya amakuru azajya aba agezweho mu buhinzi, menye uko nabona nkunganire mu buhinzi kandi inamfashe kugeza amakuru kuri bagenzi banjye. Nzajya mbasha kandi gushakiraho amasoko nifashishije ikoranabuhanga riyirimo.”
Tuyishime Léa wo mu Murenge wa Kigarama usanzwe ari umujyanama w’ubuhinzi, yavuze ko “Telefone mpawe izamfasha gutanga serivisi nziza ku baturage, mbafashe mu kwishyura imbuto ntibakererwe, hari na serivisi najyaga nshaka bikangora kuzibona ariko ubu nzajya nicara mu rugo mbikorere kuri telefone.”
“Ikindi nyitezeho hari uburyo nahuguraga abahinzi bikantwara amasaha menshi mu kubona ibyo mbabwira ubu nzajya mbishaka mbibonere kuri telefone.”
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yitabiriye icyo gikorwa mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, aho yasabye abahawe smart phones kuzibyaza umusaruro.
Yagize ati “Turashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ku kuba ahora azirikana ko nta munyarwanda ukwiriye gusigara inyuma mu iterambere. Telefone muhawe zibazaniye ikoranabuhanga, muzazibyaze umusaruro mugamije kwigira byo nkingi y’iterambere rirambye.”
Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mitwa Ng’ambi, yavuze ko bishimiye gukomeza gukorana na Guverinoma y’u Rwanda mu guteza imbere abaturage.
Ati “Twishimiye gukomeza gahunda ya Connect Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y’Ikoranabuhanga no guhanga udushya. Ubu turi kwibanda cyane ku bagore b’abahinzi-borozi tugamije kubongerera ubushobozi mu bucuruzi bakora, nk’uko intego yacu ari ugusakaza ikoranabuhanga mu Rwanda.”
Yakomeje agira ati “Mu gusoza ukwezi kwahariwe umugore, dukomeje kuzirikana uruhare rw’umugore mu iterambere kandi twizeye ko uyu musanzu ushyirwa mu kugeza telefone zigezweho na internet kuri benshi bizatanga umusaruro mu iterambere.”
Ubukangurambaga bwa #ConnectRwanda bwatangijwe na MTN Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho no Guhanga Ibishya mu Ukuboza 2019 hagamijwe kugenera abaturarwanda telefoni ngendanwa zigezweho mu rwego rwo kwihutisha iterambere ry’ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.
Ububukangurambaga bukorwa mu buryo ibigo byigenga, inzego za Leta n’abantu ku giti cyabo bitanga kugira ngo intego yo kugeza iryo koranabuhanga ku banyarwanda bose.
Biteganyijwe ko icyo gikorwa cyo guha telefone abagore bakora ubuhinzi n’ubworozi kizamara iminsi itatu, kuva kuri uyu wa Kabiri kugeza ku wa Kane aho mu turere dutandukanye kazatangwa smart phones ibihumbi bitatu.
- Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Mukeshimana Gerardine yitabiriye igikorwa cyo guha abagore smart phones mu Karere ka Kirehe ahatanzwe izigera ku 131