Abakinnyi 11 b'Amavubi Mashami ashobora kubanzamo ku mukino wa Mozambique(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Harabura amasaha make Amavubi y'u Rwanda agacakirana na Mozambique mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2021, abakinnyi 11 bashobora kubanzamo imyitozo yaciye anarenga yayo.

Amavubi amaze iminsi yitegura uyu mukino uzaba ku munsi w'ejo tariki ya 24 Werurwe kuri Stade Regional i Nyamirambo.

Abakinnyi bamaze ibyumweru 2 bari mu mwiherero bitegura uyu mukino, ku munsi w'ejo bakoze imyitozo ibanziriza iya nyuma, ikaba yaraciye amarenga y'abakinnyi bashobora kubanzamo.

Umutoza yahamagaye abakinnyi 31 ariko abona 28 kuko Muhadjiri Hakizimana bamusanzemo icyorezo cya Coronavirus, Rwatubyaye Abdul na Muhire Kevin amakipe bakinira yarabimanye bitewe n'ingamba zo kwirinda iki cyorezo ziri mu bihugu bakinamo.

Kimenyi Yves yaravunitse asimbuzwa Rwabugiri Umar ni mu gihe na Emery Bayisenge afite imvune yagiriye muri iyi myiteguro.

Abakinnyi bashobora kubanzamo ku munsi w'ejo ni amazina asanzwe azwi mu ikipe y'igihugu uretse Rubanguka Steve ushobora kwisanga akinnye umukino we wa mbere nyuma y'igihe kinini ahamagarwa ariko ntakoreshwe.

Uretse aba bakinnyi bashobora kubanzamo, umutoza Mashami Vincent ashobora kuzisanga yahinduye sisiteme yakinaga, aho yava kuri 4-4-2 yari amenyereweho agakina 3-5-2.

Uyu mukino uzaba ku munsi w'ejo saa 15:00' kuri Stade Regional, nyuma y'uyu mukino u Rwanda rukaba rufite umukino usoza itsinda na Cameroun tariki ya 30 Werurwe 2021 muri Cameroun.

Kugeza ubu mu itsinda F, Amavubi ni aya nyuma n'amanota 2, Cameroun ya mbere ifite 10, Cape Verde na Mozambique zifite 4.

11 bashobora kubanzamo

Umunyezamu: Kwizera Olivier

Ba myugariro: Nirisarike Salomon, Manzi Thierry na Mutsinzi Ange Jimmy

Abakina hagati: Mukunzi Yannick, Rubanguka Steve, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel Mangwende na Haruna Niyonzima

Ba rutahizamu: Kagere Meddie na Sugira Ernest

Kwizera Olivier amaze igihe ari nimero ya mbere my izamu ry'Amavubi
Nirisarike Salomon wa Urartu FC muri Armenia afite akazi ko guturisha ubwugarizi
Myugariro Mutsinzi Ange Jimmy wazamuye urwego cyane muri iyi minsi
Mangwende (wifashe mu mayunguyungu) na Manzi Thierry basanzwe bakinana muri APR FC
Omborenga Fitina uzaba ufite akazi ko kuzibira abasore barimo Jose Miquissone
Yannick Mukunzi ni we rukuta rw'Amavubi ku mukino wa Mozambique
Nta gihindutse Rubanguka Steve azaba akina umukino we wa mbere mu Mavubi
Kapiteni Haruna Niyonzima azaba ayoboye bagenzi be mu kibuga
Sugira Ernest abanyarwanda bamwitezeho byinshi ku munsi w'ejo
Rutahizamu Meddie Kagere azaba ayoboye ubusatirizi
Mashami Vincent ashobora guhindura sisiteme yari asanzwe akina



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-11-b-amavubi-mashami-ashobora-kubanzamo-ku-mukino-wa-mozambique-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)