Abakobwa 41 bazitabira Miss Supranational mur... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuratwa ni we uzakorera mu ngata Umunyana Shanitah waserukiye u Rwanda muri Poland mu 2020. Uyu mukobwa yitwaye neza, ndetse yagiye aza imbere mu byiciro bitandukanye by'iri rushanwa.

Irushanwa rya Miss Supranational Rwanda rizabera muri Poland mu mpeshyi ya 2021. Rizaba hagendewe ku mabwiriza y'ubuzima ajyanye no guhangana n'ikwirakwira rya Covid-19.

Ni rimwe mu marushanwa akomeye ku Isi. Ryatangiye mu 2009, rihuza abakobwa bagera kuri 77 bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.

Iri rushanwa kandi ritegurirwa rimwe n'irushanwa rya Mister Supranational ryatangijwe mu 2016, aho ryitabirwa n'ibihugu 41.

Ni ku nshuro ya 12 Miss Supranational izaba ibaye. Umukobwa uzatorwa azasimbura Anntonia Porsild wo muri Thailand. Iri rushanwa ryagombaga kuba mu 2020 risubikwa bitewe na Covid-19.'

Miss Umuratwa Kate Anitha ni we uzaserukira u Rwanda. Yabwiye INYARWANDA ko afite icyizere cy'uko azitwara neza muri iri rushanwa atitaye ku mboga zose yahura nazo.

Ati 'Ni ibintu bishoboka cyane. Sinzi ukuntu nabikubwira…Mba numva ndi umuntu utazagarukira hano. Mba numva nazagenda ngo ngereyo ngo nahuye na 'Challenge' ngo ni uko turi abanyafurika, ngo ni uko byagenze gutya ngo uviremo aho ngaho, Oya!

Akomeza ati 'Kuri iyi nshuro numva ko nje kuzana impinduka. Bagenzi banjye bagiye bitwara neza mwarabibonye. Bakoze uko bashoboye, navuga ko habuze amahirwe. Njyewe iyo mbirebye mbona ko ari amahirwe gusa.

Uyu mukobwa yashimye bagenzi be bamubanjirije bitabiriye iri rushanwa mu bihe bitandukanye, avuga ko atemeranya n'abavuga ko batashye amara masa.

Avuga ko abakobwa bagiye bahagararira u Rwanda mu bihe bitandukanye batumye hari intera u Rwanda rugeraho, bityo ko azaharanira kuzamura iyo ntera.

Ati 'Nta nzira n'imwe yambuza gutwara ikamba. Ndebeye aho bagenze banjye bageze…Nzagenda ndushe aho yageze [Umunyana Shanitah] ikamba turizane mu Rwanda. U Rwanda rutsinde kubera njyewe. Niko mbyumva kandi niko bizagenda.'

Atangaje ibi mu gihe abakobwa 41 bamaze kwemeza kwitabira iri rushanwa. Barimo uwo muri Ghana, Kenya, Ubuyapani, Kenya, Rwanda, Peru, Panama, Brazil, Costa Rica, Albania, Argentina n'abandi. Umubare w'aba bakobwa ushobora kwiyongera.

Umuratwa Kate Anitha wabaye Miss Supranational Rwanda 2021 yatangaje ko yiteguye kwegukana ikamba rya Miss Supranational

Umunyana Shanitah waserukiye u Rwanda mu 2019, aherutse gutangaza ko iri rushanwa yaribonyemo irondaruhu kuko abakobwa b'abanyafurika bahabwa akato na bagenzi babo b'abazungu.

Ati 'Navuga ngo ni uguhabwa akato n'abandi bakobwa ntimwegerane, ntimusangire ku meza amwe, ntimugendane, mwakwicara gusa ariko ntimuvugana, aravugana n'undi w'umuzungu cyangwa akakuvugisha amagambo make.'

Umunyana Shanitah kandi yavuze ko n'abategura irushanwa hari uburyo bagaragazaga irondaruhu kuko abazungu baryamaga ukwabo n'abiraburakazi ukwabo.

Ati 'Tuba muri hoteli ibamo nk'ibyumba bibiri, ntekereza ko nta munyafurika wararanye n'umuzungu. Abanyafurika bararanaga, n'abazungu ukwabo. Irondaruhu ni ikintu kikiriho mu bihugu byo hanze.'

Umunyana Shanitah yavuze ko ari ibintu byamubabaje ariko yageragezaga kwegera abo bazungu mu rwego rwo kwirinda ko hari ingaruka byamugiraho mu gihe cy'irushanwa.

Amarushanwa mpuzamahanga y'ubwiza atandukanye yagiye atungwa agatoki n'abantu batandukanye bayashinja irondaruhu, ku buryo byagiye bigorana kubona abirabura batsindira amakamba.

N'ubwo byagiye bihinduka abakobwa b'abirabura bakagenda batsindira amakamba mu marushanwa atandukanye hari ahacyumvikana irondaruhu mu buryo bugaragara.

Uyu mwaka wa 2019 wabaye udasanzwe mu marushanwa y'ubwiza kuko ari ubwa mbere abakobwa b'abiraburakazi batanu batsindiye amakamba mu marushanwa akomeye ku Isi.

Abo ni Kaliegh Garris, wabaye Miss Teen USA; Nia Franklin wabaye Miss America; Cheslie Kryst wabaye Miss USA; Zozibini Tunzi wabaye Miss Universe na Toni-Ann Singh wabaye Miss World.

Umuratwa avuga ko bagenzi be bamubanjirije baharuye inzira ngari y'u Rwanda muri iri rushanwa, bityo ko azakomerezaho


KANDA HANO: UMURATWA KATE YATANGAJE KO YITEGUYE KWEGUKANA IKAMBA RYA MISS SUPRANATIONAL

">

AMAFOTO&VIDEO: PATRICK PROMOTER-INYARWANDA.COM



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104083/abakobwa-41-bazitabira-miss-supranational-muri-poland-umuratwa-uzaserukira-u-rwanda-yahize-104083.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)