Uku kuzamuka kw’ibiciro gushobora gukoma mu nkokora gahunda ya leta yo yo kubungabunga amashyamba hashakwa ibindi bicanwa, aho Abanyarwanda bashishikarijwe kugabanya ikoreshwa ry’ibiti n’ibiyakomokaho.
Mu mpera z’umwaka ushize, mu Mujyi wa Kigali gaz y’ibiro bitandatu yaguraga 6000Frw, kuri ubu henshi iri kugura 7500Frw cyangwa 8000Frw. Ni mu gihe gaz y’ibiro 12 yaguraga ibihumbi 12Frw ubu igeze kuri 15000Frw, naho iy’ibiro 20 yaguraga ibihumbi 20Frw ubu igeze kuri 25000Frw.
Abaturage baganiriye na RBA, batangaje ko babona gahunda ya leta itazagerwaho mu buryo bworoshye kuko bashobora kuzasubira ku makara niba ibiciro bya gaz bikomeje gutumbagira nk’uko byagaragaye muri aya mezi 3 ashize.
Mugabo Solange ati “Twari tumaze kuyimenyera ariko ubu yarahenze rwose, akaguraga 6 ubu nakaguze ibihumbi umunani njye mbona ari ikibazo gikomeye.”
Uwimana Jean ati “Njye nkoresha icupa ry’ibiro 12, mu mezi nk’atatu hiyongereyeho ibihumbi 3 cyangwa 3500 niba nibuka neza. Nabonye biri kwiyongera mu buryo buteye ubwoba.”
Nshimiyimana Philemon ati “Njyewe nkoresha gaz nto, aho ngurira nayiguraga bitandatu ariko ubu nkagura 7. Ni ikibazo.”
Ibivugwa n’abaguzi babihurizaho n’abacuruzi ba gaz bemeza ko ibisubizo byaturuka mu Rwego Ngenzuramikorere RURA ari narwo rwego rugena ibiciro nk’uko rubikora ku bindi bikomoka kuri Peteroli.
Urwego Ngenzuramikorere rwo rwavuze ko ruri gukurikirana iki kibazo ndetse ko hari gutegurwa ibisubizo birambye ndetse hakanatekerezwa niba hashyirwaho ibiciro bya gaz.
Umuyobozi ushinzwe ingufu, amazi, isuku n’isukura muri RURA, Mutware Alexis ati “Iryo suzuma turigeze kure, rizarangirana n’uku kwezi, nitubona ari ngombwa ko dutangira gushyiraho ibiciro bya gaz, ubwo tuzabishyiraho. Ikindi nka leta igiye gutangira kubaka ububiko bunini bwa gaz buzajya bubika ibiro miliyoni 17 bikaba bizadufasha mu guhangana n’ihindagurika ry’ibiciro bya gaz.”
RURA ivuga izamuka ry’ibiciro ryatewe nuko gaz yazamutse ku rwego mpuzamahanga aho toni imwe yaguraga amadorali 380 mu mpera z’umwaka ushize, ubu ikaba igeze ku madorali 595.