Abasirikare b’u Rwanda 128 basimbuye bagenzi babo mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo -

webrwanda
0

Aba basirikare bahagurutse ku wa 10 Werurwe 2021 bagiye gusimbura bagenzi babo bo muri Batayo ya 105, nayo bamwe mu bayigize bageze i Kigali ejo.

Brig Gen JB Rutikanga wari uhagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura yasabye aba basirikare kuzahagararira u Rwanda neza barangwa n’ikinyabupfura.

Ati “Buri gihe muzarangwe n’indangagaciro z’Ingabo z’u Rwanda kandi mu bungabunge isura nziza y’u Rwanda binyuze mu gusohoza ubutumwa bwanyu mu kinyabupfura.”

Itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda zasohoje ubutumwa ryakiriwe na Col PM Mujuni washimiye abarigize kuba barasohoje inshingano zabo neza ndetse abasaba kuzakomeza kurangwa n’imyitwarire myiza mu mirimo bagiye gukomereza mu gihugu.

Mu gihe cy’umwaka umwe aba basirikare bo muri batayo ya 105 bari bamaze muri Sudani y’Epfo, batanze umusanzu mu bikorwa bya gisirikare bigamije kurinda abasivile, abavuye mu byabo ndetse no kurinda umutekano igihe ibikoresho byifashishwa mu kugoboka abari mu kaga.

Kugeza ubu u Rwanda rufite batayo eshatu z’abasirikare bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo ndetse n’itsinda ry’abandi bakoresha indege.

U Rwanda kandi ni igihugu cya gatutu ku Isi gifite umubare munini w’abasirikare bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo buzwi nka ‘UNMISS’ ubwo kugarura amahoro muri Darfur buzwi nka ‘UNAMID’ ndetse n’ubwo kugarura amahoro muri Centrafrique buzwi nka ‘MINUSCA’.

Aba basirikare uko ari 128 bagiye gusimbura bagenzi babo bari bamaze umwaka mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Sudani y'Epfo
Babisikanye na bagenzi babo bari bamaze umwaka mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Sudani y'Epfo



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)