- Kuri uyu Gatatu tariki 24 Werurwe 2021 kuri sitade ya Kigali guhera saa cyenda (15h00â²) byari ibicika kuko ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'umupira w'amaguru (Amavubi Stars) yakiraga ikipe y'igihugu ya Mozambique mu mukino w'umunsi wa gatanu w'amatsinda yo gushaka itike y'igikombe cya Afurika cy'ibihugu cya 2021 kizabera muri Cameroon. U Rwanda kuri ubu rwegukanye umwanya wa kabiri, mu itsinda rya gatandatu (F) n'amanota atanu.
Ni igitego cyabonetse mu gice cya kabiri, cyatsinzwe na Byiringiro Lague ku munota wa 67 w'umukino gituma ikipe yizera.
Ni ku mupira yahawe na Imanishimwe Emmanuel alias Mangwende na we wari uhawe umupira na rutahizamu Kagere Meddie.
Byiringiro Lague wari uri kure y'izamu, yafashe uyu mupira abanza kuwufunga ubundi areba mu izamu ahita anyeganyeza incundura z'izamu rya Mozambique.
Ni umukino kandi wagaragayemo ishyaka ku ruhande rw'abasore b'ikipe y'u Rwanda, bakunze kugera imbere y'izamu rya Mozambique ariko kureba mu izamu bikanga.
Umunyazamu Mvuyekure Emery wemejwe ko akina uyu mukino ubwo CAF yari imaze gutangaza ko Kwizera Olivier atemerewe kuwukinda, wagaragaje gutabara Amavubi kubera imipira yabaga yabazwe ariko akayikuramo.
Ababanje mu kibuga ku mpande zombi:
Rwanda:
Mvuyekure Emery (GK), Mutsinzi Ange, Nirisarike Salomon, Manzi Thierry, Rubanguka Steve, Haruna Niyonzima, Mukunzi Yannick, Ombolenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Meddie Kagere na Sugira Ernest.
Mozambique:
Julio Pedro (GK), Sataca Ismail, Manuel Kambala, Faizal abdoul, Albino Muchanga, Palimilim David, Luis miqquissone, Bruno langa, Sterio ernesto, Joao Mussica na Guambe saddan.
Ikipe y'u Rwanda ifite undi mukino izakina na Cameroon uzabera muri kiriya gihugu, u Rwanda rukaba rusabwa kuwutsinda kugira ngo rubashe kuba rwagira amahirwe yo gukomeza.
Source : https://impanuro.rw/2021/03/24/abasore-bamavubi-bakomeje-kwimana-u-rwanda/