Abo barimo Muyenzi Robert wari ukurikiye Croix Rouge mu Karere ka Huye na Gisagara. Yatawe muri yombi tariki ya 12 Werurwe 2021, dosiye ye ishyikirizwa ubushinjacyaha ku wa 17 Werurwe 2021.
Akurikiranyweho inyandiko mpimbano no kunyereza umutungo. Amakuru agera kuri IGIHE ni uko izo mpapuro mpimbano yazikoze agamije kunyereza amafaranga yari agenewe imishinga y'ubworozi bw'amatungo magufi, agahimba inyandiko zigaragaza ko yatanze isoko yanaguze ingurube zigenewe abaturage.
Umuvuzigi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yabwiye IGIHE ati 'Dosiye yarakozwe yoherezwa mu Bushinjacyaha.'
Undi ukurikiranyweho ibyaha wo muri Croix Rouge ni Umunyamabanga Mukuru wayo, Karamaga Apollinaire. Akurikiranywe adafunzwe ku byaha byo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro.