Abayobozi muri Ambasade y’u Bufaransa basuye ’Girinzu’, umushinga uzorohereza Abanyarwanda gutunga inzu -

webrwanda
0

Uru ruzinduko, Jérémie Blin yarukoreye i Gahanga mu Mujyi wa Kigali ahari kubakwa izi nzu, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 9 Werurwe 2021.

Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda ibinyujije kuri Twitter yayo yanditse ko urwo rugendo rwari rugamije kureba aho uyu mushinga uhuriweho n’Abanyarwanda n’Abafaransa ugeze.

Jérémie Blin yeretswe aho ibikorwa byo kubaka izi nzu bigeze, anasobanurirwa imiterere yazo nizimara kuzura.

Umudugudu ugezweho wa Girinzu uri i Gahanga muri Kigali. Icyiciro cya mbere cy’inyubako 50 kizuzura bitarenze uyu mwaka, kizakurikirwa n’ibindi byiciro byitezwe ko bizajya bitanga nibura inyubako 200 buri mwaka.

Umunyarwandakazi Me Wibabara Jacqueline afatanyije n’Umufaransa Stéphane Monceaux, ni bo batangije umushinga bise ‘Girinzu’.

Uyu mushinga washibutse ku mpanuro Umukuru w’Igihugu yagiye aha Abanyarwanda batuye mu mahanga, binyuze muri ‘Rwanda Day’ aho yakunze kubibutsa ko bagomba kuzirikana ko bagiye guhaha ubwenge n’ubushobozi, bakabikora bazirikana igihugu cyabo.

Umunyamategeko Wibabara, umaze imyaka irenga 20 abarizwa mu Rugaga rw’Abanyamategeko rwo mu Bubiligi n’urwo mu Rwanda, ari mu bahise batekereza uko bashyira mu bikorwa impanuro za Perezida Kagame.

Afatanyije na Stéphane Monceaux biyemeje gukora umushinga wo kubaka inzu biciye muri Sosiyete Nyarwanda, Girinzu Developers Ltd.

Ni umushinga washimwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB ndetse wanashyizwe mu bashoramari batanu ba mbere mu Rwanda mu 2020.

Me Wibabara aheruka kubwira IGIHE ko nyuma y’imyaka irenze 20 yiga akanakorera mu Bubiligi, yumvaga ashaka ko ubumenyi yahashye abujyana mu gihugu cye.

Ati “Nagize amahirwe kuko inzozi zanjye ndasa n’uwazikabije kuko nabigezeho. Girinzu nk’uko izina ribivuga, twatangiye kubaka inzu duhereye ku ziciriritse kuko inyungu ya mbere ni uko duha ubushobozi umuturage bwo kugira inzu nziza itamuhenze kandi ijyanye n’ibihe tugezemo.”

Icyiciro cya mbere cy’uyu mushinga cyatangiye kubakwa i Kagasa muri Gahanga hagamijwe korohereza Abanyarwanda n’inshuti zabo zikorera mu bihugu byo hanze ‘Aba-Diaspora’, gutunga inzu zabo ku ivuko.

Umushinga wa Girinzu kandi ujyanye na gahunda ya Leta y’Iterambere ry’Imyubakire y’Umujyi (Urban village), aho usanga ibikenerwa byose biri hafi, nk’amasoko ibikorwa remezo birimo amashuri, ibigo byo gukoreramo siporo, aho wagurira imiti n’ibindi.

Inzu ziwurimo zifite umwihariko kuko inyigo zawo zakozwe neza hibandwa ku budahangarwa mu myubakire, gukomera, ibiciro biciriritse, ibungabunga ibidukikije kandi yubakishije ibikorerwa mu Rwanda.

Kanda hano usure urubuga rwa Girinzu.

Indi nkuru wasoma: Hatangijwe umushinga "Girinzu" uzafasha Abanyarwanda bo mu Rwanda n’ababa mu mahanga gutunga inzu

Me Wibabara Jacqueline n’Umufaransa Stéphane Monceaux bamurikira Chargé d’affaires muri Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda, Jérémie Blin, umushinga ‘Girinzu’
Stéphane Monceaux amurikira Chargé d’affaires muri Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda, Jérémie Blin, uko umushinga ‘Girinzu’ uri gushyirwa mu bikorwa
Umwe mu batsi asobanura mu buryo buvunaguye imitere y'imyubakire ikwiye
Jérémie Blin yeretswe aho ibikorwa byo kubaka izi nzu bigeze, anasobanurirwa imiterere yazo nizimara kuzura
Ibikorwa byo kubaka izi nzu birarimbanyije

Amafoto: Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)