Abifuza kwiga icyongereza i Kigali batahatuye batekerejweho, abahatuye bahishurirwa ibanga ryo kukimenya byoroshye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri iki kigo ubusanzwe bigisha neza icyongereza ku bantu b'ingeri nyinshi, barimo abanyeshuri baba bitegura ibizamini bya leta, abacuruzi, abayobozi, n'abandi, ku buryo mu gihe cy'amezi 4 uba umaze kukimenya neza, by'akarusho ukaba waratinyutse kukivugira mu ruhame.

Uwayezu Theoneste uyobora ICT For All avuga ko bafite abarimu bo ku rwego rwo hejuru hakiyongeraho n'abanyamahanga cyane cyane mu biganiro mpaka, aba bose bakaba ari bo bafasha ababagana kunguka ubumenyi bwinshi mu rurimi kandi mu gihe gito. Mu kwigisha Icyongereza, bibanda cyane ku kuvugira mu ruhame uru rurimi. Ati "Twibanda kuri speaking (kuvuga ururimi) kandi biba byiza kuvuga uri kumwe n'abandi ngo ukosorwe unabigireho".

Ababyifuza bari kure ya Kigali cyangwa mu mahanga, iyo basanzwe bazi icyongereza biringaniye ariko bifuza kukivuga neza biruseho, bashobora kwigira aho bari kandi bakunguka ubumenyi vuba cyane.

Uwayezu avuga ko mu bo bigisha harimo abifuza gukoresha icyongereza mu bikorwa byabo by'ubucuruzi, abakunda kujya mu mahanga kurangura n'abandi bifuza kukimenya byihuse bakajya mu mahanga badakeneye abasemuzi.

Uwayezu Theoneste yakomeje agira ati "Twabonye ko hari ikibazo mu mivugire n'imikoreshereze y'Icyongereza, nibwo twatangiye gahunda ya 'English for Business and Leaders', aho twigisha abantu Icyongereza mu kukivuga cyane cyane hagati ya 70 na 80 ku ijana tuzamura urwego umuntu avugaho Icyongereza kugira ngo wa mucuruzi ujya i Dubai, ujya mu Bushinwa, ujya muri Amerika atazakenera umuntu uzajya umusemurira".

Yavuze ko impamvu bibanda ku rurimi rw'Icyongereza ari uko rufatwa nk'ururimi rw'ubucuruzi, rukaba rukoreshwa ku isi hose. Ati "Noneho wa mukiliya uvuga icyo Cyongereza kuko tuvugishije ukuri Icyongereza ni ururimi rw'Ubucuruzi gikoreshwa ku isi hose wa mukiliya umugana bitazamugora kuvugana nawe, kimwe n'abayobozi bakamenya kugaragaza ibikorwa byabo mu Cyongereza, yaba abacuruzi cyangwa abayobozi mu gihe cy'amezi ane uba uri ku rwego rwo gutembera isi ufite ishema ryo kuba uzi kwandika no kuvuga Icyongereza neza'.

Uwayezu akomeza asobanura ko bigisha n'abantu babasanze aho bari, urugero nk'abakozi bakaba bashobora kwishyira hamwe bakabigisha bari kumwe kandi bakabasanga aho bifuza. Avuga kandi ko bashobora kwigisha abantu bagendeye ku gihe babonera umwanya. Abifuza kwiga uru rurimi mu bizwi nka TOEFL na IELTS nabo aha bahakura igisubizo.

Ukeneye kubagana no gusobanuza byinshi kuri serivisi batanga, wabahamagara kuri telefone ikurikira : 0788302964.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Abifuza-kwiga-icyongereza-i-Kigali-batahatuye-batekerejweho-abahatuye-bahishurirwa-ibanga-ryo-kukimenya-byoroshye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)