Access Bank igiye kwizihiza umunsi w’abagore ifasha ba rwiyemezamirimo kunoza ibyo bakora -

webrwanda
0

Ku wa 8 Werurwe buri mwaka Isi yizihiza umunsi mpuzamahanga w’abari n’abategarugori. Mu gufasha abagore b’Abanyarwanda kwizihiza uyu munsi no gukomeza kubashyigikira mu iterambere, Access Bank yateguye ibikorwa bigamije gutera ingabo mu bitugu abagore bitinyutse bagakora imishinga yo kwiteza imbere.

Muri uku kwezi kwa Werurwe kunafatwa nk’uk’umugore, Access Bank yateguyemo amarushanwa azatuma abagore bazahiga abandi babasha gutsindira amafaranga agera kuri miliyoni 6 Frw ndetse no gutanga amahugurwa ku bagore 50, bafite imishinga y’iterambere.

Aya mahugurwa azatangwa mu gihe cy’ukwezi, agamije guhugura abagore bafite ibikorwa biciriritse bibyara inyungu ku buryo bwo gushora imari. Azatangwa n’ikigo cyitwa “ITC SME Academy Online Training.

Aya marushanwa azakorwa abagore bandika imishinga yabo y’iterambere bakayoherereza Access Bank nyuma nayo ikazakora ijonjora rigamije guhitamo imishinga yahize iyindi.

Abazatsinda bazahabwa ibihembo by’amafaranga ndetse n’amahugurwa agamije kubongerera ubumenyi.

Umugore uzahiga abandi muri ibi bihembo bya Access Bank azahembwa miliyoni 3 Frw, azamufasha kwagura ubikorwa bye, uwa kabiri azahembwa miliyoni 2 Frw, uwa gatatu ahabwe miliyoni 1 Frw mu gihe abandi basaga 50 bazashyirirwaho uburyo bw’amahugurwa.

Mu guhitamo iyi mishinga Access Bank izibanda ku igamije guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda).

Ibikorwa byo kwiyandikisha byaratangiye ndetse abagore bahamagarirwa kwiyandikisha banyuze kuri https://www.shetrades.online/survey/view.php?id=111206

Ku wa 22 Werurwe nibwo hazaba igikorwa cyo guhitamo imishinga yahize indi, nyuma y’iminsi ibiri hazatangazwa abatsindiye ibihembo binyuranye biteganyijwe muri iri rushanwa.

Muri uku kwezi Access Bank kandi irateganya ibikorwa bizibanda cyane ku buryo hatangwa serivisi z’imari zidaheza abagore. Ku wa 9 Werurwe hateganyijwe ikiganiro kizaba hifashishijwe ikoranabuhanga gifite insanganyamatsiko igira iti “Duhindure imibereho n’ubukungu muri Afurika binyuze mu guteza imbere uburinganire.”

Iki kiganiro kizitabirwa n’abantu batandukanye barimo Umuyobozi Mukuru ushinzwe iterambere ry’ibikorwa by’ubucuruzi muri Access Bank Rwanda, Oluseun Onasoga, Umukozi muri Banki ya Afurika y’Amajyambere, Esther Dassanou na rwiyemezamirimo w’umugore Zakhia Mbabazi, uzagaragaza impamvu ibigo by’imari ari byo bikwiye kugabanya icyuho kigaragara mu ishoramari cyane cyane ku bagore.

Mu rwego rwo kurushaho gutanga umusanzu mu rwego rw’ubuzima Access Bank nk’uko isanzwe ibigenza irateganya ibikorwa byo gutanga amaraso bizaba ku wa 17 no ku wa 18 Werurwe.

Access Bank yatangaje ko amarembo afunguye kuri buri mugore wese wabashije gutinyuka akihangira umurimo n’ubwo ataba akorana nayo. iki gikorwa cyateguwe na Access Bank ku bufatanye n’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubucuruzi (ITC), She Trade Rwanda, Banki ya Afurika y’Amajyambere mu bikorwa byayo byo gutera inkunga abagore (AFAWA), ITC Academy, EIF, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda n’abandi banyuranye.

Access Bank yatangiye amarushanwa agamije gushyikira imishinga ya barwiyemezamirimo b'abagore : Ifoto: Imvaho
Muri uku kwezi k'umugore Access Bank yateguye ikiganiro kizagaruka k'uko habaho serivisi z'imari zitabaheza
Gahunda irambuye y'ibikorwa Access Bank iteganya muri uku kwezi k'umugore



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)