Muri uku kwezi kwa Werurwe Access Bank yateguyemo ibikorwa bitandukanye bigamije kwifatanya n'umugore mu iterambere hibandwa ku guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.
Abakozi n'abakiliya ba Access Bank bifatanyije n'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima,RBC mu gikorwa cyo gutanga amaraso. Ni mu bukangurambaga bwamaze iminsi itatu kuva ku wa 17 werurwe kugeza 19 Werurwe ku cyicaro gikuru cya RBC.
Muri ibyo bikorwa Access Bank yanateguye gahunda yo gutanga amaraso ku bantu bose babyifuza bahereye ku bakozi bayo ndetse n'abakiliya ariko bigakomereza no ku bandi.
Insanganyamatsiko y'ibikorwa byo gutanga amaraso yagiraga iti 'Kurengera umugore ni ukurengera igihugu' . Iki gikorwa cyo gutanga amaraso cyatangiriye muri Kigali ariko gikomereza no mu bice binyuranye by'igihugu.
Umuyobozi w'Ishami ry'abagore muri Access Bank, Rutabayiro Nadine, yavuze ko bateguye ibi bikorwa byo gutanga amaraso mu kwezi kwahariwe abagore kuko ari bamwe mu bakenera guhabwa amaraso kenshi.
Ati 'Ukwezi kwa Werurwe twaguteganyirije ibikorwa binyuranye birimo no gutanga amaraso. Kubera ko n'ubwo dushaka guteza imbere umugore, duhera ku buzima bwe muri rusange, kandi twabonye ko mu bakenera amaraso abenshi ari abagore. Birumvikana natwe turatanga amaraso turi gushishikariza n'abandi kwitabira ariko tugomba kwiheraho kuko dufite imbaraga niyo mpamvu dukwiye gutanga uwo musanzu.'
Umuyobozi wa Ibyiwacu nk'umufatanyabikorwa wa Access Bank muri iyi gahunda yo gutanga amaraso, Umulisa Fiona Cecile, nawe yavuze ko babihuje n'ukwezi kwa Gatatu mu kurengera umugore kuko ari izingiro ry'umuryango.
Ati 'Dusanzwe dufite imikoranire myiza na Access bank birumvikana umubyeyi niwe ubyara kandi umubyeyi yitaweho n'igihugu gitera imbere niyo mpamvu twatekereje kubihuza n'uku kwezi. Dukomeje guhamagarira buri wese kwitabira iyi gahunda yo gutanga amaraso kuko ari ingirakamaro.'
Umukiliya muri Access Bank, Nyirahagenimana Rosette, witabiriye ibi bikorwa byo gutanga amaraso yavuze ko yakoze urugendo rutari ruto kuko yavuye mu Ntara y'Iburengerazuba mu Karere ka Rutsiro ajya gutanga amaraso muri Kigali.
Yavuze ko ari ibikorwa akora abikunze kandi abikuye ku mutima kuko yasobanukiwe neza icyo amaraso yatanze akoreshwa.
Ati 'Impamvu nakoze uru rugendo ndi umugore witeje imbere kandi nkorana na Access Bank, rero bambwiye ko bafite gahunda yo gutanga amaraso. Nkimara kubyumva numvise ko gutanga amaraso kandi nyafite nta kibazo mbifitemo nshobora kuyatanga.'
'Erega niba mfite ubuzima none ejo nanjye nshobora kurwara ngakenera ko bayampa cyangwa n'umuryango wanjye ukazayakenera. Ni igikorwa cy'urukundo nkoze cyane ko ntazi uwo bazayatera ariko nziko azagirira uwo bazayaha umumaro.'
Si ubwa mbere Access Bank iteguye ibikorwa byo gutanga amaraso kuko no muri Nzeri 2020 hari icyabaye. Intego ya RBC ni uko muri uyu mwaka wa 2021 bakusanya amashashi y'amaraso 74340 ashobora gukurwamo ibice biyagize akagera ku mashashi ibihumbi 90 cyangwa ibihumbi 100.
Muri uku kwezi k'umugore Access Bank yateguyemo ibikorwa bitandukanye birimo ibijyanye n'ibiganiro bigamije kubongerera ubumenyi no kubahugura ndetse n'amarushanwa agamije guhemba abagore ba rwiyemezamirimo bazatanga imishinga myiza kurusha indi.