Agaciro k’umugore ni ntagereranywa: Uko BPR yazirikanye uruhare rw’umugore mu miyoborere -

webrwanda
0

Nubwo amateka yahezaga umugore, ubu yahawe ijambo, umusanzu we utangwa mu nzego zitandukanye zirimo n’izijyanye n’imiyoborere haba mu nzego za leta n’izigenga.

Banki y’Abaturage y’u Rwanda, BPR Plc, iri mu bigo byazirikanye agaciro k’umugore ndetse mu miyoborere yayo ahabwa umwanya uhagije mu kugena icyerekezo cyayo.

Ihame ry’uburinganire ryamaze gushinga imizi muri iyi banki kuko abakozi bose baba ab’igitsina gore n’ab’igitsina gabo barangana mu mubare. Abagore bari mu myanya y’ubuyobozi bo bagera kuri 45%.

Inshingano bazifata nk’amahirwe yo gukomeza guharura inzira iganisha ku gukomeza kwiyubakamo icyizere no gutegura abayobozi b’ahazaza.

Umuyobozi ushinzwe Ishami ryo kugenzura imishinga na Serivisi (Head of Business Projects and Branch operation Service) muri BPR Plc, Nyinawumuntu Olive, yavuze ko ab’igitsina gore bafite umusanzu ukomeye mu kazi.

Yagize ati “Abagore bafite akamaro gakomeye mu kazi. Ni abantu bumva, baha agaciro imikoranire ndetse bakubaka umubano uhamye hagati y’abakozi. Abagore buzuza ubumenyi bw’abagabo mu kazi bibanda cyane ku kwigirira icyizere no gufata ibyemezo bikomeye.’’

“Ndahamagarira abagore kwiyubakamo icyizere bagafata inshingano z’ubuyobozi no gukoresha amahirwe ahari mu kuzamura ubumenyi bwabo mu bintu bitandukanye kugira ngo biteze imbere.’’

Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Umugore, ubusanzwe ku rwego rw’Isi wizihizwa buri tariki 8 Werurwe. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti "Munyarwandakazi ba ku ruhembe mu Isi yugarijwe na COVID-19".

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’abakozi (Human Capital Operations Manager) muri BPR Plc, Batanyagwa Lilian, asanga muri uyu mwaka ukwiye kwizihizwa hazirikanwa ko iterambere ry’abantu ryubakiye ahanini ku buyobozi bwiza.

Yagize ati “Mureke dukomeze dukore cyane twubake ubushobozi bw’abayobozi b’ahazaza. Dushobora kubikora ubwacu kandi tugaharurira inzira abakobwa n’abagore bato bari mu myanya y’ubuyobozi, binyuze mu kubakurikirana, kubatoza no kubatera inkunga. Dufatanyije nk’abagore twagera kuri byinshi.’’

Umuyobozi ushinzwe Serivisi zihabwa abakiliya banini (Corporate Banking Manager) muri BPR Plc, Umwiza Laurie, yerekana ko abagore badakwiye gutegereza kubakirwa ubushobozi ahubwo bakwiye gufata iya mbere.

Ati “Mu gihe twizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wa 2021, reka mbibutse ko tudakwiye kurangwa n’ubwoba bwo gukora amakosa, kuvugwa no gutsindwa. Dushoboye gukora buri cyose, mureke dutere intambwe ya mbere gufashanya kuko mu bumwe harimo imbaraga zo kugera ku bihambaye.’’

Ibi abibona kimwe na Twagirayezu Sylvie Kevine uyobora Ishami rya BPR Kimironko, ushimangira ko ubumwe ari izingiro riganisha kuri byinshi.

Ati “Mu gihe Isi yose iri kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore, nagira ngo nibutse abagore bagenzi banjye ko dushoboye kandi tugomba gukomeza kwiremamo icyizere. Dutinyuke ndetse dufashanye kwiteza imbere kugira ngo dukomeze tugire abagore benshi mu nzego zose z’ubuyobozi.’’

Mu Rwanda, abagore bangana na 52% by’abaturage bose, ibyumvikanisha neza ko uruhare rwabo ari ingenzi mu ngeri zose.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, yavuze ko utatekereza iterambere rirambye wirengagije icyo gice kinini cy’Abanyarwanda kandi bafite ubushobozi.

Yakomeje ati “Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore ni umwanya wo gusubiza amaso inyuma ngo turebe uko umugore ahagaze no kurebera hamwe uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu. Mu Rwanda, kwizihiza umunsi w’umugore bifite ishingiro rikomeye kubera intambwe ishimishije imaze guterwa mu guteza imbere umugore no kwimakaza ihame ry’uburinganire.’’

Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore ku Isi wizihizwa buri tariki ya 8 Werurwe buri mwaka, ukaba waratangiye kwizihizwa mu kinyejana cya 20, ubu ukaba wizihizwa mu bihugu hafi ya byose ku Isi n’u Rwanda rurimo. Kuri uyu munsi akenshi Isi yose izirikana ibyiza byinshi abagore bagezeho, n’akamaro kabo mu buzima bwa muntu.

Umwiza Laurie, asanga abagore badakwiye gutegereza kubakirwa ubushobozi ahubwo bakwiye gufata iya mbere
Umuyobozi ushinzwe Ishami ryo kugenzura imishinga na Serivisi muri BPR Plc, Nyinawumuntu Olive asanga ab’igitsina gore bafite umusanzu ukomeye mu kazi
Twagirayezu Sylvie Kevine uyobora Ishami rya BPR Kimironko ashimangira ko ubumwe ari izingiro riganisha kuri byinshi
Batanyagwa Lilian, asanga uyu munsi w'abagore ukwiye kwizihizwa hazirikanwa ko iterambere ry’abantu ryubakiye ahanini ku buyobozi bwiza



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)