Kapiteni w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Haruna Niyonzima avuga ko agize amahirwe agahesha itike ikipe y'igihugu yo kujya mu gikombe cy'Afurika yahita asezera kuko n'ubwo agifite imbaraga ariko hari igihe adasanzira bitewe n'ibyo abantu baba bamuvugaho kandi aba yatanze umubiri we n'imbaraga.
Ni kenshi byagiye bigarukwaho mu itangazamakuru bivugwa ko uyu mukinnyi ashaje ashatse yasezera mu ikipe y'igihugu agaharira barumuna be.
Mbere y'umukino wa Mozambique, Haruna Niyonzima yavuze ko afite inyota yo gukina igikombe cy'Afurika cyane ko ari mu myaka ye ya nyuma muri ruhago.
Nyuma yo gustinda Mozambique ku munsi w'ejo hashize, Amavubi akiyongerera amahirwe yo kuba yabona itike y'igikombe cy'Afurika, Haruna Niyonzima yavuze ko ku giti cye agifite imbaraga zo gukina ariko amagambo yo hanze y'ikibuga ari yo amunaniza.
Ati"Ku bwanjye ndacyafite ingufu zo gukina, ku bwanjye, ariko turi abantu rimwe na rimwe turananirwa kubera amagambo yo hanze n'ibintu nk'ibyo, ahhh! Ndacyeka ko ntacyo naba narimye igihugu, ku bwanjye byaba bihagije."
Yakomeje avuga ko hari igihe adasanzira kubera amagambo kandi aba yatanze umubiri we, imbaraga ze, gusa ngo ntabwo abyicuza kuko ari igihugu cye aba akorera, agize amahirwe Amavubi akabona itike y'igikombe cy'Afurika yahita asezera mu ikipe y'igihugu.
Ati"Rimwe na rimwe, hari igihe ntaryama kubera amagambo y'abantu, kandi mba natanze imbara zanjye, natanze umubiri wanjye, ariko ibyo nta kibazo kubera ko n'ubundi ni igihugu cyange, ndi umunyarwanda, ariko numva nk'uko nabivuze ngiye muri 'CAN' naza nywureka kubera ko n'ubundi ntacyo naba nkitegereje mu mupira w'amaguru, ntagiyeyo? Ibyo reka tubiharire Imana."
Haruna Niyonzima mu minsi ishize ubwo Mugiraneza Jean Baptiste Migi yasezeraga mu ikipe y'igihugu, yavuze ko atasezeye ku bushake ahubwo na we yahatirijwe gusezera kubera amagambo y'abantu.
Kugeza ubu u Rwanda rutsinze Cameroun rwaba rufite amahirwe menshi yo kubona itike y'igikombe cy'Afurika cya 2021.
Kuva 2007 yatangira gukinira ikipe y'igihugu, Haruna Niyonzima amaze gukinira Amavubi imikino 104, akaba ari nawe mukinnyi umaze kuyikinira imikino myinshi.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/agahinda-ka-kapiteni-w-amavubi-haruna-niyonzima