Imiyoboro ibiri yangiritse ni ivana amazi mu ruganda rwa Kanyonyomba n'uvana amazi mu ruganda rwa Ngenda.
Mu itangazo Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n'Isukura, Wasac, cyanyujije kuri Twitter cyavuze ko Akarere ka Bugesera kose kabuze amazi ariko ko abaturage bakwiye kwihangana mu gihe biri gutunganywa.
Ati 'Twagize ikibazo ku matiyo avana amazi ku ruganda rwa Kanyonyomba na Ngenda. Mu gihe abakozi bacu bari gukorana umurava mu gusana ayo matiyo, turasaba abatuye mu karere kose ka Bugesera kwihanganira ibura ry'amazi tubizeza ko mu gihe cya vuba bongera kuyabona.'
Umuvugizi wa WASAC, Iraguha Dan, yatangarije IGIHE ko ibikorwa byo gusana iyi miyoboro birimbanyije kugira ngo abaturage batuye mu Bugesera babashe kubona amazi vuba bidatinze.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko umuyoboro uvana amazi ku ruganda rwa Kanyonyomba n'uwa ngenda yaturitse bisanzwe.
Umuyoboro wavanaga amazi ku ruganda rwa Kanyonyomba wagemuraga angana na meterokibe 2500 ku munsi mu gihe uruganda rwa Ngenda rwohereza amazi angana na meterokibe 3300 ku munsi.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/akarere-kose-ka-bugesera-kabuze-amazi