Amavubi y'abakinnyi 10 yaguye miswi na Cameroun abura amahirwe yo kujya mu gikombe cy'Afurika(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amavubi y'u Rwanda yasoje umukino ari abakinnyi 10 nyuma y'uko umunyezamu Kwizera Olivier abonye ikarita itukura, yabuze amahirwe yo kujya mu gikombe cy'Afurika nyuma yo kunganyiriza 0-0 na Cameroun kuri Japoma Stadium mu mukino usoza imikino y'itsinda F mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2021.

Ni umukino Amavubi yagiye gukina asabwa gutsinda byanze bikunze ubundi agategereza ibiva mu wundi mukino wo muri iri tsinda wahuje Mozambique na Cape Verde.

Amahirwe y'u Rwanda yo kubona itike y'igikombe cy'Afurika cya 2021 kwari ugutsinda Cameroun ubundi na Mozambique igatsinda Cape Verde cyangwa se aya makipe yanganya bigasaba ko Amavubi aba yatsinze Cameroun byibuze ku kinyuranyo cy'ibitego 4 cyangwa 5.

Mashami Vincent yari yakoze impinduka 4 ugereranyije n'abakinnyi babanjemo ku mukino wa Mozambique aho Manzi Thierry wabonye amakarita 2 y'imihondo ndetse akaba atarajyanye n'abandi, umunyezamu Emery Mvuyekure, Rubanguka Steve na Sugira Ernest bari babanje ku ntebe y'abasimbura hajyamo Kwizera Olivier, Niyonzima Olivier Seif, Byiringiro Lague na Iradukunda Jean Bertrand.

Abasore b'Amavubi bari bafite intsinzi y'umukino uheruka wa Mozambique ntabwo batangiye umukino neza kuko Cameroun yabarushaga cyane.

Igice cya mbere cyihariwe na Cameroun yasatiriye cyane u Rwanda ariko nayo amahirwe akomeye yabonye ni ayo ku munota wa 12 aho kapiteni w'iyi kipe Vincent Aboubakar yambuye umupira Nirisarike Salomon mu rubuga rw'amahina ariko yatera mu izamu umupira ukanyura hanze gato yaryo.

Amavubi nta mahirwe akomeye yigeze abona mu gice cya mbere kihariwe na Cameroun cyane. Amakipe yombi yagiye kurhuka ari 0-0.

Amavubi yatangiye igice cya kabiri n'ubundi arushwa, yaje kubona ikarita itukura ku munota wa 54 ku ikosa umunyezamu Kwizera Olivier yakoreye Moumi Ngamaleu nyuma yo kwisanga basigaranye ari babiri gusa.

Byabaye ngombwa ko havamo umukinnyi hakinjiramo umunyezamu, Iradukunda Jean Bertrand yahaye umwanya Emery Mvuyekure.

Cameroun yakomeje gusatira cyane ndetse irusha Amavubi ariko nayo kureba mu izamu biragorana cyane ko umunyezamu Emery Mvuyekure n'ubwugarizi bari maso. Ku munota wa 78 Sugira Ernest yinjiye asimbura Byiringiro Lague.

Abakinnyi b'u Rwanda batorohewe n'ubwugarizi bwa Cameroun, bakomeje gushaka uburyo babona amahirwe y'igitego ariko biranga umukino urangira ari 0-0.

Kurangira ari 0-0 byari bivuze ko u Rwanda rusezerewe rutageze mu gikombe cy'Afurika cya 2021 kizabera muri Cameroun.

Cape Verde yatsindiye Mozambique iwayo 1-0 niyo yahise ibona itike n'amanota 10 yazamukanye na Cameroun ifite 11, Amavubi 6 na Mozambique 4 zahise zisigara.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

Rwanda: Kwizera Olivier, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange, Nirisarike Salomon, Mukunzi Yannick, Niyonzima Olivier, Niyonzima Haruna (c), Iradukunda Bertrand, Byiringiro Lague na Kagere Meddie.

Cameroun: Omossola Simon, Fai Collins, Jonathan Ngwem, Meyapya Fongain, Ngadeu Michael, Hongla Martin, Kunde Malong, André-Frank Zambo-Anguissa, Moumi Ngamaleu, Clinton Njie na Vincent Aboubakar (c).

Mangwende ntabwo yorohewe n'uyu mukino ariko yabyitwayemo kigabo
Mutsinzi Ange Jimmy ahanganye na kapiteni wa Cameroun, Vincent Aboubakar
Yannick Mukunzi yari ahagaze neza mu kibuga hagati
Byiringiro Lague yatanze akazi ku bwugarizi bwa Cameroun ariko biba iby'ubusa
Seif na we yari ahagaze neza mu kibuga hagati

AMAFOTO: UMURERWA Delphin/FERWAFA



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-y-abakinnyi-10-yaguye-miswi-na-cameroun-abura-amahirwe-yo-kujya-mu-gikombe-cy-afurika-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)