Ange Celestine Niyomugenga uzwi nka Ange Celestine mu muziki, umuhanzikazi ufite intego yo gukora cyane akageza umuziki we hanze y'u Rwanda, kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Arampetse' yagiye hanze iri kumwe n'amashusho yayo.
Ange Celestine asengera muri ADEPR, akaba abarizwa mu karere ka Rubavu. Nkuko tubikesha InyaRwanda.com, yavuze ku ntego afite mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ati "Intego yanjye mu muziki ni ugukora cyane nkora indirimbo nziza kandi zifite ubutumwa bwiza, bityo nkagera kure cyane".
"Mbese nkarenga imipaka y'igihugu cyacu ndetse nkajya nitabira ibitaramo byinshi cyane kandi bikomeye byaba ibyo mu gihugu cyangwa ibyo hanze, namamaza ubutumwa bwiza". Avuga ku muziki we, yagize ati "Maze gukora indirimbo 6 harimo audio 3 na video 3. Indirimbo yanjye nshya yitwa 'Arampetse', irimo ubutumwa bw'uko abantu bizera Imana bari ku mugongo wayo kandi ko itakora ikosa ryo kubashyira hasi ngo ibacutse".
Ange Celestine avuga ko yiyemeje kujya asohora indirimbo iri kumwe n'amashusho yayo. Ati "Imishinga mfite nifuza gukora, nifuza gushyira hanze indirimbo nyinshi kandi zimeze neza cyane kuruta izo maze gukora ndetse zigasohokana n'amashusho yazo n'ubwo binkomereye nk'umuhanzi ukizamuka, ariko nzi ko umuntu ufite imigambi myiza Imana imushyigikira".
REBA HANO INDIRIMBO 'ARAMPETSE' YA ANGE CELESTINE
Source: InyaRwanda.com
Source : https://agakiza.org/Ange-Celestine-yashyize-hanze-indirimbo-nshya-Arampetse-VIDEO.html